Mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye kurangiza icyiciro runaka, bamwe mu banyeshuri bagaragaza udushya tunyuranye turimo no kwandika ku myenda yabo ibintu binyuranye.
Tuyizere Esther w’imyaka 15, ni umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri kimwe mu bigo biri muri Kigali. Aganira na IGIHE yavuze ko kuri we umwambaro yambaraga mu mwaka wa nyuma aba atazongera kuwambara. Avuga ko ari nk’ikimenyetso ku banyeshuri biganaga, ari na yo mpamvu yahisemo kuwandikaho.
Yatubwiye ati “Uyu mwambaro wataye garanti urebye, ni nk’ikimenyetso cy’uko tutazabonana ni ikimenyetso nzajya nyibukiraho.”
Mugenzi we witwa Uwamwezi Belise w’imyaka 13, we amwunganira avuga ko ari nk’umugenzo mu kigo cyabo ko iteka iyo barangije biyandika ku myambaro y’ishuri.
Amwe muri ayo magambo yanditseho ni amazina y’abanyeshuri bakundaga kuba bari kumwe mu ishuri, nomero za telefoni z’abo biganaga, amasinyatire yabo n’ubutumwa bwihariye buri wese agenera uwo biganaga.
Reba uko aba banyeshuri biyanditseho:



















TANGA IGITEKEREZO