Abapfakazi basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavuga ko ubu bageze igihe cyo gukora bakivana mu bukene badategereje indi mfashanyo, ibi abo mu murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke bakaba barabitangaje ubwo bari mu mahugurwa bateguriwe n’ubuyobozi bwa Avega ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Ntawiheba Samuel Don ushinzwe imishinga n’iterambere ry’abanyamuryango ba AVEGA mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko aya mahugurwa agamije kubashishikariza gukorera mu matsinda no kubaha ubumenyi ku gutegura imishinga kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa ubuyobozi bwa AVEGA buzabahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bake inguzanyo, buri tsinda rikaba rigomba kugira konti kuri banki kandi rigatangira guteganya amafaranga angana n’icumi ku ijana (10%) ateganywa n’amabanki mu gihe cyo kwaka inguzanyo.
Abanyamuryango ba AVEGA muri uyu murenge bavuga ko aya mahugurwa azatuma babasha kugira icyerekezo cyo kwikura mu bukene badategereje ak’i muhana nk’uko bitangazwa na Musabyemariya Noella uhagarariye AVEGA mu Murenge wa Kagano.
Musabyemariya avuga ko abapfakazi bamaze igihe bitinya bumva batakoresha amafaranga y’inguzanyo, nyamara ngo bamaze kubona ko gukorera mu matsinda bizabaha kujijuka bagasaba inguzanyo mu mabanki bakiteza imbere maze bagaca burundu umuco wo gusabiriza no gutegereza imfashanyo.
Yavuze ku icyo bagiye gukora ari ukwivana mu bwigunge, bibumbira mu makoperative azanabafasha gutera intambwe igana imbere mu mibereho yabo.
























TANGA IGITEKEREZO