Kuri uyu wa gatanu, Tariki ya 18 Gicuransi 2012, Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) Nsanzabaganwa Monique yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishyami ry’iyo Banki mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Iri shami rigiye kubakwa mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, rikazafasha ibigo by’amari biri muri utu turere twombi, ibinini n’ibito gucunga neza amafaranga bibikiye abaturage, ndetse bikazafasha Banki Nkuru gukanguri ibyo bigo by’imari kunoza serivise biha abakiriya babyo.
Nubwo Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’Igihugu bwatangije igikorwa cyo kubaka ishami ryayo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, iryo shami ryari rimaze imyaka 6 rikorera muri utu turere gusa rikaba ryakodeshaga inyubako ryatangiragamo serivisi, bityo ngo bakaba barahisemo kubaka inyubako igezweho izafasha Banki gutanga serivisi zose isanzwe itangira ku cyicaro gikuri i Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’Imari Habyarimaza Marcel, akaba yagaragaje ko uretse kuzatuma imirimo yo kwishyurana hagati y’ibigo by’imari n’amabanki byihuta, kandi abaturage bakarushaho kubigirira icyizere kuko bizahora bigenzurwana BNR, ngo inyubako y’iyi banki izatuma n’isura y’umujyi wa Rusizi irushaho kugaragara neza.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Kabahizi Céléstin avuga ko gutunganya Umujyi atari inyungu z’ubuyobozi gusa, ahubwo ko ari n’inyungu za buri wese, yashimye Banki Nkuru ku nyubako batangiye, ariko amenyesha n’abandi bafite ibibanza bahawe bakaba batabyubaka ko bagiye kubyamburwa.
Kabahizi kandi yongeye gutunga agatoki ba rwiyemezamirimo batarangiza imirimo bahawe vuba, ko bagomba kwisubiraho avugako Real Contractors yafatirwaho urugero kuko ishimirwa kubahiriza masezerano, naho ubundi ngo iyo ukorera heza utekereza neza kandi ugakora neza.
Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu Nsansabaganwa Monique ubwo yaramaze gushyira ibuye ryifatizo ahagiye kubakwa ishami ry’iyo Banki, yavuze ko bizabafasha gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari muri Rusizi na Nyamasheke, kuko bizatuma kugenzura ubwiza bwa serivisi zitangwa n’ibyo bigo bishoboka, avuga kandi ko n’indi mirimo yose yasabaga kujya ku cyicaro gikuru i Kigari byose bizajya birangiria kuri iri shami ryatangiye kubakwa, dore ko rizuzura muri Mutarama 2012, ritwaye Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uwo muhaga kandi, Sosiyete yatsindiye kubaka ishami rya Banki Nkuru mu Karere ka Rusizi, ikaba yashyikirije abaturage 100 inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ihwanye n’ibihumbi 300, mu rwego rwo kugaragariza abaturage ko batabaje guhaha gusa, ahubwo ko inyungu babona muri ako kazi n’abaturage baturiye ahubakwa iryo shami zigomba kujya zibageraho kandi ngo bakaba bashimishwa n’ubuzima bwiza bw’abaturage baho bakorera.
Jean Pierre NIYIBIZI/Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


















TANGA IGITEKEREZO