00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bongerewe ubumenyi mu itangazamakuru

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 12 October 2012 saa 09:01
Yasuwe :

Abanyamakuru babarirwa muri 30 basanzwe bakora itangazamakuru batararyigiye, bahawe amahugurwa y’amezi atatu ku itangazamakuru kugira ngo bongere ubumenyi mu mwuga wabo.
Mu byo bize harimo ibijyanye no gukora ibiganiro n’inkuru kuri radiyo, televiziyo, interineti n’ibinyamakuru.
Nk’uko byatangajwe na bamwe mu barangije amahugurwa batangaza ko hari icyo bungutse. Rwanyange Rene Anthere ukorera IGIHE Limited, ati “Aho dusanzwe dukorera hari impinduka zahabaye, kuko amwe mu makosa (…)

Abanyamakuru babarirwa muri 30 basanzwe bakora itangazamakuru batararyigiye, bahawe amahugurwa y’amezi atatu ku itangazamakuru kugira ngo bongere ubumenyi mu mwuga wabo.

Mu byo bize harimo ibijyanye no gukora ibiganiro n’inkuru kuri radiyo, televiziyo, interineti n’ibinyamakuru.

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu barangije amahugurwa batangaza ko hari icyo bungutse. Rwanyange Rene Anthere ukorera IGIHE Limited, ati “Aho dusanzwe dukorera hari impinduka zahabaye, kuko amwe mu makosa twakoraga yaragababanyutse."

Rwanyange ariko akomeza anavuga ko bakeneye inkunga y’ibikoresho bijyanye n’itangazamakuru, no kujya bakora ingendo mpuzamahanga mu rwego rwo kureba imikorere y’itangazamakuru ryaho kandi abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bagafashwa gukomeza mu cya gatatu.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru ari na yo yabahuguye, Asiimwe Arthur ati “aya mahugurwa azabafasha kwiteza imbere ubwanyu no guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange. Hari icyizere kuko muri amaraso mashya, kandi kubera aya mahugurwa afite icyo abasizemo nshingiye ku byo mwagezeho tuzabafasha kugira ngo intego mufite muzigereho.”

Asiimwe yasabye aba banyamakuru kugenda bagashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bagakosora amakosa bakoraga.

Aba Banyamakuru kandi bakoze imenyerezwa mu bitangazamakuru bitandukanye, birimo Radiyo Rwanda, Radiyo 10, Radiyo Inteko n’izindi, banakorera kuri Televiziyo Rwanda, no mu bindi bifitanye isano n’itangazamakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages