Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Werurwe 2013, Perezida Paul Kagame yasangije abanyeshuri biga iby’ubukungu muri Kaminuza ya Havard urugendo rw’u Rwanda mu mpinduramatwara y’ubukungu; aba banyeshuri bakaba barangije igice cy’umwaka biga ku isomo ryitwa “U Rwanda: Impinduka z’ubukungu bw’igihugu.”
Perezida Kagame yavuze ku buryo u Rwanda ruri kwiyubaka nyuma y’imyaka 19 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, anagaruka ku nzitizi n’amahirwe ahari ku bukungu bw’igihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri aganira n’abanyeshuri barenga 500 kuri Kaminuza ya Hartford Maurice Greenberg Centre ahigishwa ibijyanye n’Abayahudi, ubwo iyi kaminuza iza kuba itangiza gahunda yayo ku burezi mu bya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere. Iki kiganiro kiraba gifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo 2020”, cyibande kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhindura imibereho y’abaturage.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangiye uru rugendo akorera muri Amerika aganira n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Harvard Catharine Drew Gilpin Faust, baganira ku mahirwe ahari y’ubufatanye mu burezi.



















TANGA IGITEKEREZO