Brahma Kumaris (BK) yatangije icyumweru cyo gusakaza amahoro
Umuryango wigisha amahoro, Brahma Kumaris, ku kicaro cyawo gikuru giherereye mu nyubako yo kwa Ndamage mu mujyi wa Kigali, kuva tariki ya 28 Nyakanga batangije icyumweru cyo gutanga inyigisho zitandukanye mu kubaka amahoro no gutanga amahoro aturuka mu mitima.
Uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, Sister seeter ukomoka mu birwa bya Maurice, yatangaje ko bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro mu bitekerezo, mu miryango ndetse no mu baturage bose.
Yavuze ko iki gikorwa batangiye gisa n’ikibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda. Yabwiye IGIHE ko umwaka ushize bakoreye i Gikondo ku kindi kicaro. Ngo aha bahakuye imabaraga z’urubwiruko kuko ariho hashingiwe ihuriro ry’urubyiruko rwiga iby’amahoro, bamwe muri urwo rubyiruko bakaba baratangiye kwigisha muri zimwe mu ntara z’u Rwanda.
Sister Seeter yanavuze ko uyu muryango ntaho uhuriye n’idini runaka. Yagize ati” duhuza amadini yose kuko hajemo amadini byatera amacakubiri kuko twumva idini rimwe, Isi imwe bibyara amahoro”.
Felicite yatangiriye muri uyu muryango mu mwaka wa 2006 ubu akaba ari umwe mu bakozi b’uyu muryango, ashinzwe gutanga inyigisho z’amahoro. Yatangaje ko ikintu cya mbere yakuye muri uyu muryango bijyanye no kwimenya, kwishakamo amahoro no kuyageza ku bandi ibi bashaka kubigeza kuri buri munyarwanda wese.
Brahma Kumaris imaze imyaka igera kuri 80 ku Isi. Ikorera mu bihugu bigera ku 140 ku Isi, igakorera mu bigo bigera ku bihumbi 9000. Mu Rwanda uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2005 ukaba ukorera kwa Ndamage ku cyicaro gikuru ndetse n’i Gikondo. Mu bikorwa ukora byo gusakaza amahoro hiyongeraho kwigisha ibijyanye n’ubuvuzi buciriritse no kurwanya indwara ku mibiri yacu.



















TANGA IGITEKEREZO