Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Narumanzi Leonille, ubwo yari kumwe n’urubyiruko rwo mu itorero ry’Abangirikani basura imfubyi zo mu murenge wa Ntarama muri ako Karere.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ubugizi bwa nabi n’amarorerwa atandukanye arimo n’ubwicanyi.
Narumanzi yagize ati ”Hari urubyiruko rukinywa ibiyobyabwenge, aho hari n’abakobwa babinywa.”
Yasobanuye ko hari uwabinyoye akajya atsindwa amasomo, nyuma yo kubireka aza gusubira ku murongo mwiza atsinda neza uko bikwiye.
Musenyeri Birindabagabo Joseph wazanye gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ”Ijisho ry’umuturanyi” ikorera muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yavuze ko mu mwaka washize abarwayi bari barwariye mu bitaro by’i Ndera, abasaga 3,900 bari babitewe no kunywa ibiyobyabwenge.
Mu Rwanda ibyaha bisaga 80% bikomeye bituruka ku kunywa ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO