Nyuma y’uko ikigo cy’abikorera APEPARWA gishoje imirimo y’ubukangurambaga mu buhinzi mu karere ka Bugesera mu kazi yari yahawe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, amezi arenga atandatu ashize kitarishyura abo cyakoresheje ubu bakaba bavuga ko babona bararenganyijwe.
Nsengimana Charles, umwe mu bakozi batarishyurwa, yatangaje ko kuva muri Kanama 2012 APEPARWA yanze kubishyura amafaranga y’amezi icumi bari babarimo uko ari abakozi 15. Yongeraho ko nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’akarere ntigikemuke mu Gushyingo 2012 bafashe umwanzuro wo kwandikira Minisitiri w’Intebe, kugeza ubu bakaba batarasubizwa.
Mukakibibi Tharcissian, umuyobozi wa APEPARWA, yatangarije IGIHE ko iki kibazo gihari ariko nabo bakaba batarahembwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi ngo na bo babashe guhemba abo bakozi.
Icyo adahurizaho na bo ni uko avuga ko umwenda babarimo ari uw’amezi atandatu gusa, abakozi bo bakemeza ko ari icumi. Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko impamvu bavuga amezi icumi ari uko hari amafaranga yabageneraga y’urugendo n’itumanaho bahaweho igice, kuko andi bayagurije bagenzi babo bakoreraga mu Karere ka Gicumbi.
Kuba hari ibyo APEPARWA isaba itaruzuza, umuyobozi wa RAB Mbonigaba Jean Jacques, yatangarije IGIHE ko ari yo ntandaro yo kuba bigeze ubu batarishyurwa. Ati “Kugira ngo duhembe hari ibyo dusaba. APEPARWA rero yabizanye inshuro zigera muri eshatu zose bituzuye tukabiyisubiza!”



















TANGA IGITEKEREZO