Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere inkubi y’umuyagae yibasiye inzu n’ibindi bikorwa by’abaturage mu mirenge ya Ntarama na Mwogo mu karere ka Bugesera, ibisenge by’inzu bikaba byagurutse na bimwe mu bikuta byazo birasenyuka.
Ibi bibaye nyuma y’aho ikiza cy’nk’iki gisenyeye inzu zisaga 100 mu mirenge ya Mayange na Nyamata mu kwezi gushize, hakaba hanangiritse intoki z’abaturage ziri kuri hegitari zisaga 50 nk’uko imibare y’agateganyo ibigaragaza.
Bimwe mu bisenge by’inzu z’abaturage byagurutse. Inyubako y’umurenge SACCO wa Ntarama isenyukaho amwe mu mabati y’ibaraza, mu gihe urusengero rw’itorero ry’abapentekote rwa Ntarama rwasambutseho igice cy’igisenge. Mu murenge wa Mwogo usibye inzu hanangiritse intoki nyinshi.
Abahuye n’iki kiza bavuga ko uyu muyaga watunguranye uvanze n’imvura itari nyinshi, kandi ngo ntiwamaze igihe kirekire.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, abayobozi uw’ingabo na Polisi muri aka karere bahise bajya gusura abaturage bahuye n’akaga barabahumuriza.
Bimaze kugaragara ko inkubi z’imiyaga ziri mu biza byangiriza abaturage mu karere ka Bugesera. Mu guhangana n’iki kibazo ku buryo burambye umuyobozi w’aka karere ka yavuze ko hazongerwa imbaraga mu gutera ibiti bikumira ingufu z’imiyaga, ariko abaturage na bo bakarushaho kubaka inzu zikomeye kandi bakazizirika.
Utugari twa Kanzenze, Kibungo na Cyugaro mu Murenge wa Ntarama n’uturagari twa Bitaba, Kagasa, Rurenge na Rugunga mu murenge wa Mwogo ni ho iyi nkubi y’umuyaga yibasiye.



















TANGA IGITEKEREZO