Polisi y’igihugu mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi Uwajeneza wibye moto ashaka kwambukana umupaka moto yibye ngo ajye kuyigurisha i Burundi.
Polisi ivuga ko uyu Uwajeneza usanzwe utuye mu karere ka Kicukiro, mbere yo kujyana iyi moto y’uwitwa Mugiraneza Steven, na we utuye muri aka karere, yabanje kuyihisha mu rugo rw’uwitwa Innocent Kwigenga. Yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwambuka umupaka w’u Rwanda, agiye kuyigurisha mu gihugu cy’u Burundi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, ruvuga ko inzego z’umutekano ngo zaje kuraburirwa n’abaturiye uyu mupaka w’u Burundi ko uyu Uwajeneza agiye gucisha iyi moto ku mupaka ku buryo butemewe n’amategeko, ari na bwo ngo yafatwaga ataragera kuri uyu mugambi.
Mugiraneza wibwe, tariki ya 2 uku kwezi, moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nomero iyiranga RC312, yashimiye Polisi y’igihugu kubera iki gikorwa yakoze kuko ngo n’abakozi be batari bazi neza uburyo yibwe.
Supt. Benoit Nsengiyumva umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko habayeho ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’u Burundi bityo asaba ko byakomeza.



















TANGA IGITEKEREZO