Mu minsi yashize umuhanda Kigali-Kirengeri-Buhanda-Gitwe wari warangijwe n’imvura ikomeye yatumye inzira zitaba nyabagendwa, Akarere ka Ruhango gafatanije n’umushoramari wari waratsindiye isoko ryo gukora uyu muhanda baje kuwutunganya, nyamara nubwo iki kibazo cyarangiye, abagenzi bo muri kariya gace kiganjemo ibikorwa by’amajyambere baravuga ko nta modoka zibatwara zihagije zihaboneka.
Uyu muhanda werekeza i Gitwe, Buhanda, Birambo, Kaduha na Kirinda ugendwamo n’abantu batagira ingano berekeza ku bikorwa by’amajyambere nk’amashuri, ibitaro n’amasoko mu rwego rw’ubuhahirane bw’abaturage, birumvikana neza ko uyu muhanda unyurwamo n’urujya n’uruza rw’abagenzi baba bavuye hirya no hino mu gihugu.
Muri aka gace hari hasanzwe hakorera amasosiyete y’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu azwi kw’izina rya International Express, Rugali Express na African Tours Express, ntabwo arizo gusa kuko hari na za tagisi zisanzwe izi tuzi ku izina rya Twegerane.
Kugeza uyu munota abaturage baribaza impamvu muri uyu muhanda hasigaye hakora gusa Sosiyete African Tours Express gusa, kandi hakenewe imodoka nyinshi, mbere hakibarizwa aya masosiyete yose y’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu wasangaga rimwe na rimwe abagenzi babuze imyanya kandi imodoka zari nyinshi!, none kugeza ubu imodoka zirabura kubera ko hasigaye imwe gusa.
Umwe mu bagenzi bakoresha cyane uriya muhanda ateze izi modoka yatubwiye ko kuri we abona abashoramari ba nyirizi Sosiyete barasanze bahomba maze bakazihagarika kuza muri aka gace yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuva i Gitwe cyangwa kuza i Kigali, ni amafranga 1,300, ariko turasaba andi masosiyete ko bakwerekeza hano i Gitwe, twajya dutanga 1,500 nta kibazo byatwara, kubura imodoka bitwicira gahunda bikatubabaza pe”.
Mur’iyi minsi usanga amatike ajya muri aka gace arangira mbere y’umunsi nyirizina umuntu ashaka kwerekeza aho ajya. Yewe benshi babura uko bagenda bikabicira gahunda, abaturage bo muri aka gace barasaba cyane andi masosiyete ko yagira icyo abamarira akunganira African Tours Express yo ihakora yonyine rukumbi.
Tuganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François yadutangarije ko iki ki kibazo bakizi, ubu bakaba barimo kuvugana n’amasosiyeti yahakoreraga ubu atakihakorera ngo barebe uburyo yagaruka, dore ko bamwe batazi ko n’umuhanda ubu wabaye nyabagendwa, kuko baheruka umuhanda warangiritse ariko ubu warakize.
Jean Damascène Ntihinyuzwa



















TANGA IGITEKEREZO