Mu mudugudu wa Murarambo, Akagari ka Mvuzo Akarere ka Gasabo, abaturage b’inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bahatuye bafite ikibazo cyo kutagira amazi, kuko bakora urugendo rw’ibirometero bigera kuri 6 bajya kuvoma mu bishanga.
Bamwe mu baturage twasanze muri uwo mudugudu, badutangarije ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi hafi bagakora urugendo rurerure bajya kuyashaka.
Uwase Brigitte ni umwe mu bakecuru b’inshike bahatuye, avuga ko mbere na mbere bashimira Leta ko yabahaye amazu yo guturamo, gusa bakababazwa no kutagira amazi hafi.
Agira ati “ Nk’ubu dukora urugendo rurerure dushaka amazi,rimwe na rimwe iyo tunaniwe, bituviramo kureka guteka tukaburara kuko nta mazi ahari”.
Niyitegeka Bonifrida umukecuru w’inshike ya Jenoside muri ako Kagari avuga ko iyo adafite amafaranga 200 yo kuvoma ijerekani imwe uwo munsi areka guteka, akabwirirwa. Avuga ko hari umugiraneza wamuhaye ingunguru ebyiri yifashisha mu kubika amazi y’imvura, ayo ngo niyo abasha kumugoboka.
Yongeraho ko nta bushobozi afite bwo kwivomera, akaba ariyo mpamvu asaba Leta kuba yabagoboka ikabazanira amazi hafi.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo Ntaganzwa Jean Marie Vianney, avuga ko hari ikigega cy’amazi gifite meterokibe 400 cyamaze kubakwa muri uwo Murenge, ku buryo kizagaburira abaturage bose bahatuye. Ntaganzwa avuga ko imirimo yo kucyubaka igeze ku kigereranyo cya 85%.
Avuga ko bitarenze ukwezi kwa Kamena amazi azaba yamaze kubageraho, kuko igisigaye ari ibikoresho EWSA yatumije hanze bitaragera mu gihugu, naho impombo z’amazi zo ngo zamaze kugera mu butaka.
Foto: Nkurunziza F.


















TANGA IGITEKEREZO