Urubyiruko rurimo abamotari, abatwara amagare, abanyamideri n’abandi bari baturutse mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Gasabo, batanze amaboko aho basukuye urwibutso rw’i Bumbogo, basabwa no kumenya iyo bava n’iyo bajya.
Mbere y’uko gahunda zo kwibuka Abatutsi bazize jenoside mu 1994 zitangira kuri tariki 7 Mata 2013, urubyiruko rwo mu Murenge wa Kimihurura n’uwa Bumbogo kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo rwasukuye Urwibutso rwa Bumbogo, ruri mu Kagari ka Nkuzuzu, rugabanya ibihuru byari birukikije.
Nyuma y’umuganda, abamotari n’abatwara amagare bo mu Murenge wa Bumbogo, basabwe kujya bashishikariza abo batwaye kuri gahunda zubaka igihugu by’umwihariko ku z’icyunamo cyegereje.
Itsinda Imitali risanzwe rimurika iby’imideri, ryo mu Murenge wa Kimihurura ryakinnye ikinamico ikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda ivangura moko, aho ryagaragazaga ko ivangura moko ryabaga muri banki, mu ishuri, mu kabari n’ahandi.
Musirikare David, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo, avuga ko iki gikorwa cyateguwe n’uru rubyiruko mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro abanyarwanda bashyinguye mu karere ka Gasabo.
Musirikare akomeza ati “Mu bigaragara, urubyiruko rurifuza kubaka ibintu bifatika rushingiye ku mvugo igira iti ‘utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya’. Kuko utazi amateka yaranze igihugu cyawe ndetse n’ayawe ku giti cyawe, ntiwamenya iyo ugana.”
Uru rubyiruko rwanasabwe kwirinda amagambo aseserezanya, kwigira no kuremerana nk’Abanyarwanda.
Foto:Kwizera E.
























TANGA IGITEKEREZO