00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo: Imyaka ibiri ibasigiye intambwe ikomeye mu iterambere

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 26 January 2013 saa 11:31
Yasuwe :

Mu myaka ibiri ishize abatuye umurenge wa Bumbogo, uherereye mu karere ka Gasabo, bageze ku bikorwa byinshi by’iterambere haba mu bukungu no mu mibereho myiza yabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Ntaganzwa Jean Marie Vianney atangaza ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, uwo murenge wahinduye isura ku buryo butangaje.
Ntaganzwa ati ”abaturage basigaye bafite imyumvire ishimishije, kuko noneho usanga ntawutitabira gahunda za Leta ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.” (…)

Mu myaka ibiri ishize abatuye umurenge wa Bumbogo, uherereye mu karere ka Gasabo, bageze ku bikorwa byinshi by’iterambere haba mu bukungu no mu mibereho myiza yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Ntaganzwa Jean Marie Vianney atangaza ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, uwo murenge wahinduye isura ku buryo butangaje.

Ntaganzwa ati ”abaturage basigaye bafite imyumvire ishimishije, kuko noneho usanga ntawutitabira gahunda za Leta ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.”

Ntaganzwa akomeza avuga ko abaturage bitabira gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ku kigereranyo cya 90% kandi n’ubukangurambaga bukaba bugikomeza.

Amashuri y'Uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12

Avuga kuri bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa umurenge wa Bumbogo umaze kugeraho birimo ibiro by’umurenge SACCO bikaba byarabatwaye asaga Miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda n’inzu y’imyidagaduro yatwaye amafaranga angana na Miliyoni 9.

Inyubako Umurenge SACCO Bumbogo ukoreramo

Mu miryango 5000 yagombaga kubona umuriro w’amashanyarazi, igera ku 1800 yamaze kuwubona mu gihe abasigaye na bo bitazarenza mu mezi atatu ari mbere batarawugezwaho.

Mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku (EWASA) ngo bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2013, abaturage bazaba bamaze kugezwaho amazi meza.

Ntaganzwa ati ”kubera ibura ry’amazi, mbere wasabaga amazi umuturage w’i Bumbogo, akaguha amata bitewe n’uko ari yo yabonekaga kurusha amazi.” Yongeraho ko ubu bamaze kuzuza ikigega kinini cy’amazi azakwirakwizwa mu murenge wose.

Inzu y'imyidagaduro

Mu burezi, umurenge wa Bumbogo wishimira ko wamaze kuzuza amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kukigereranyo cya 100%, akaba ari nta mwana ubura aho yigira, igisigaye ari amacumbi y’abarimu.

Abaturage babonye inka binyujijwe muri gahunda ya Girinka bangana na 353, mu gihe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze uyu mwaka baraba bamaze kuzuza inzu y’ikoranabuhanga “Télécentre”, izafasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane urubyiruko.

Ntaganzwa asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo, birinda icyatuma basubira inyuma

Umurenge wa Bumbogo uherereye mu karere ka Gasabo ugizwe n’utugari 7 ukaba utuwe n’abaturage bagera ku 26,215 bagiye batuye ku buryo butandukanye.

Uwafashe amafoto: Ange de la Victoire Dusabemungu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages