Umugore yibye umwana mu karere ka Burera, amujyana mu gihugu cya Uganda, nyuma yaho abapfumu bari bamurangiyemo umuti, gusa yaje gufatwa na polisi agaruka mu Rwanda, nkuko byatangajwe na Polisi kuri uyuwa Gatatu tariki 11 Nyakanga.
Uwo mugore w’imyaka 20 witwa Beata Uwikunda, akurikiranyweho kwiba umwana w’imyaka 5, kandi nawe ngo arabyiyemerera n’kuko inzego za polisi zabitangaje.
Urubuga rwa polisi rutangaza ko Uwikunda yibye umwana amukuye mu rusengero rwa Eglise Episcopale du Rwanda (EER) rw’ahitwa Maya, yambuka umupaka wo ku Cyanika ajya muri Uganda ahitwa Kisoro. Yatangarije polisi ko uwo mwana yamwibye, kuko umupfumu yari yamu murangiyemo umuti. Ubu Uwikunda afungiye kuri station ya polisi ya Gahunga.
Ababyeyi b’umwana bakimubura bahise biyambaza inzego z’ibanze zituye hafi y’urusengero, babwira amaradiyo hamwe na polisi. Polisi ya Gahunga yahise ibibwira abandi bapolisi bo muri Uganda, maze barafatanya kugeza ubwo Uwikunda afatiwe muri Uganda ku itariki ya 9 Nyakanga.
Beata Uwikunda aramutse ahamwe n’icyaha, yahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’10, kandi akaba yatanga n’amande ari hagati y’ibihumbi 500,000 na miliyoni 5 ,nk’uko ingingo ya 258 y’itegeko ry’u Rwanda rihana ribiteganya.
Umuvugizi wa polisi Theos Badege yagize ati: “Inzego z’umutekano ziri maso, igisabwa ni ugutanga amakuru ku gihe”.



















TANGA IGITEKEREZO