00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abaforomo biyemeje guhagarika imyigaragambyo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 24 December 2012 saa 12:34
Yasuwe :

Nyuma y’uko abaforomo n’abafasha babo mu mwuga bari mu myigaragambyo kuva tariki ya 03 Ukuboza uyu mwaka, bakaba barateguriwe ibihano na Leta, Inama y’ihuriro ry’Abakora muri serivisi z’ubuvuzi ryiyemeje guhagarika imyigaragambyo mu mpera z’iki cyumweru hakayobokwa inzira y’ibiganiro.
Nk’uko byatangajwe na Hakizimana Melance umuyobozi w’iri Huriro rihagaritse imyigaragambyo mu gihe cy’ibyumweru bitatu nyuma y’icyo gihe bakazasuzuma umusaruro uzaba umaze kuva mu biganiro bagiye kugirana na (…)

Nyuma y’uko abaforomo n’abafasha babo mu mwuga bari mu myigaragambyo kuva tariki ya 03 Ukuboza uyu mwaka, bakaba barateguriwe ibihano na Leta, Inama y’ihuriro ry’Abakora muri serivisi z’ubuvuzi ryiyemeje guhagarika imyigaragambyo mu mpera z’iki cyumweru hakayobokwa inzira y’ibiganiro.

Nk’uko byatangajwe na Hakizimana Melance umuyobozi w’iri Huriro rihagaritse imyigaragambyo mu gihe cy’ibyumweru bitatu nyuma y’icyo gihe bakazasuzuma umusaruro uzaba umaze kuva mu biganiro bagiye kugirana na Leta.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa avuga ko impamvu nyamukuru itera abakora mu buvuzi bigaragambya ari uko amasezerano bagiranye na Leta kuva mu mwaka wa 2009 atubahirijwe.

Akaba akubiyemo ibyo kuzamurwa mu ntera, gushyiraho ikigega cy’ingwate ku nguzanyo basaba no guhabwa amahirwe yo kwiga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’Uburundi.

Umukuru w\’Igihugu cy’Uburundi Nkurunziza Pierre yahamagariye aba bakozi gusubira mu mirimo yabo anavuga ko imyigaragambyo yakozwe mu buryo butemewe n’amategeko bityo bateganyirijwe ibihano.

Naho Ntakarutimana Sabine Minisitiri ufite mu nshingano ze ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Sida yatangaje ko hazabaho kwirukana abazaba batitabiriye akazi kuri uyu wa 24 Ukuboza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages