Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Burundi bakusanyije amadorali ya Amerika 112,927, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 75 nk’umusanzu wabo mu kigega cy’iterambere Agaciro (AgDF).
Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu Burundi n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, muri rusange hakaba harasobanuwe ‘Agaciro’ k’umunyarwanda n’ikigega Agaciro muri rusange.
Hanafashwe umwanya wo kureba ijambo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze hafungurwa AGACIRO DEVELOPMENT FUND ku rwego rw’igihugu tariki 24 Kanama 2012.
Nyuma yo gukusanya uyu musanzu, Ambasaderi HABIMANA Augustin uhagarariye u Rwanda mu Burundi yashimiye abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Burundi (APRB) n’inshuti zabo by’umwihariko Abarundi, ku nkunga batanze kandi abizeza ko amafaranga batanze azakoreshwa neza. Yongeraho ko gukusanya uyu musanzu wo gushyira muri Agadf bigikomeje kandi aha ikaze buri wese uzifuza gutanga umusanzu we.



















TANGA IGITEKEREZO