00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butaro: Imiryango 39 y’Abasigajwe inyuma n’amateka yarasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na

Lucie Kampinka

Kuya 30 June 2012 saa 07:38
Yasuwe :

Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki 28 Kamena 2012 mu masaha y’igicamunsi imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka igera kuri 39 yo mu Karere ka Buraro Intara y’ Amajyaruguru yasezeranye byemewe n’amategeko.
Umuhango w’isezerana ry’Iyi miryango wabereye ku biro by’ Umurenge wa Butaro, ibi bikaba byarabaye ku bufatanye bwa Leta y’ u Rwanda n’ Umushinga Inshuti Mu Buzima/ Partners In Health.
Abasezeranye barimo inzego zose, abamaze igihe kirekire babana, abamaze igihe gito ndetse yewe n’ (…)

Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki 28 Kamena 2012 mu masaha y’igicamunsi imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka igera kuri 39 yo mu Karere ka Buraro Intara y’ Amajyaruguru yasezeranye byemewe n’amategeko.

Umuhango w’isezerana ry’Iyi miryango wabereye ku biro by’ Umurenge wa Butaro, ibi bikaba byarabaye ku bufatanye bwa Leta y’ u Rwanda n’ Umushinga Inshuti Mu Buzima/ Partners In Health.

Abasezeranye barimo inzego zose, abamaze igihe kirekire babana, abamaze igihe gito ndetse yewe n’ abasheshe akanguhe ntibatanzwe, ibi bikaba ari intambwe ndende ukurikije aho bavuye nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi b’ibanze bo muri ako gace, wakomeje avuga ko bitanga icyizere ko ejo hazaza habo harushaho kuba heza bakomeje kubona ubufasha bwihariye kandi bakarushaho kwegerwa.

Dundi arahirira kutazatanduka n’ umufasha we. Dundi usanzwe ukora isuku ku bitaro bya Butaro, hano yari yabukereye yambaye ikote na karuvati ndetse n'umukandara uriho Perezida Kagame n'ibendera ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages