Mu iterambere rya buri gihugu inzego zinyuranye zibigiramo uruhare, n’abaturage bacyo bakagishwa inama ku bigomba gufatirwa ingamba. Ntibisanzwe ko abana bato bagishwa inama ku ifatwa ry’ingamba z’ingutu nk’umutekano, politiki, ubukungu, iterambere no guhashya ubukene. Mu Rwanda ho, kandi bwa mbere mu mateka yarwo, abana bagiye kugishwa inama ku ngamba mbaturabukungu, mu nama y’igihugu yabo iterana kuri uyu wa 4 Mutarama 2012.
Iyi nama ya karindwi y’igihugu y’abana iteranye ku nshuro ya karindwi, abana bazaba bahagarariwe mu nzego zose. Insanganyamatsiko yayo iragira iti “Amahirwe angana ku bana bose, uruhare rwacu mu ngamba z’igihugu z’iterambere z’ubukungu no kurwanya ubukene”
Mu kungurana ibitekerezo banagaragaza umusanzu wabo, abana baturutse imihanda yose bazaganira ku byaganiriweho ubugira kenshi na bakuru babo cyangwa se ababyeyi babo mu bihe binyuranye, byerekeye Ingamba z’igihugu z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS - Economic Development and Poverty Reduction Strategy). Hakazibandwa cyane ku kumenya icyo babikoraho ku rwego rwabo, ariko cyane cyane uburyo nabo bagerwaho n’inyungu n’umusaruro bya Politiki nziza ya Leta muri iyi gahunda y’Ingamba z’igihugu z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS).
Mu biganiro byabo hashakwa uko harwanywa ubukene n’ubukungu bukarushaho kuzamurwa, abana bazibanda kuri izi ngingo zikurikira:
• Buri mwana akeneye umuryango (Every Child Needs a Family): Uburyo abana bose bakwiye kwitabwaho, n’abadafite ababyeyi bagashakirwa imiryango binyujijwe mu mategeko (parenting), kandi bakarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
• Abana bataraga, u Rwanda ruzima (Healthy Children, Healthy Rwanda): Mu gihe abana bafite amagara mazima azira umuze, n’igihugu kigira icyizere ko aho kigana ari heza. Ubuzima bw’abana bubungabungwa hirindwa ibiyobyabwenge, Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakagira imirire myiza kandi iterambere ryuzuye ry’abana b’u Rwanda rigaharanirwa.
• Inzozi zacu ni u Rwanda rwacu (Our dreams, Our Rwanda): Kugira ngo ejo habo harusheho kuba heza ari nako igihugu kirushaho kuba cyiza, abana bazaganira ku buryo buri wese agomba kwiga, kandi bakagera kure.
Ibi bitekerezo binyuranye abana baganiraho, ntibihutiraho cyangwa ngo abayitabiriye bavuge ibyabo gusa, ahubwo abatoranyijwe na bagenzi babo babatumye, babanza gukusanya ibitekerezo mu bo bazahagagarira bakabijyaho impaka, bakanabihanaho inama. Imyanzuro ifatirwa aho hasi niyo izamurwa mu nama y’Igihugu y’abana
NTWALI John Williams


















TANGA IGITEKEREZO