00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byemejwe ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utahagaritse inkunga ku Rwanda

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 1 October 2012 saa 08:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, yagiranye ikiganiro mu muhezo na Mme Francesca Mosca, umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ishami ryo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibibazo byo mu bihugu by’ Afurika yo muri Caraibe na Pasifika, nyuma yayo bahamiriza itangazamakuru ko nta nkunga EU yahagaritse guha u Rwanda.
Nyuma y’iki kiganiro, Francesca yatangarije abanyamakuru ko baganiriye ku bijyanye n’inkunga uyu muryango usanzwe ugenera u Rwanda. Yanavuze kandi ko (…)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, yagiranye ikiganiro mu muhezo na Mme Francesca Mosca, umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ishami ryo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibibazo byo mu bihugu by’ Afurika yo muri Caraibe na Pasifika, nyuma yayo bahamiriza itangazamakuru ko nta nkunga EU yahagaritse guha u Rwanda.

Nyuma y’iki kiganiro, Francesca yatangarije abanyamakuru ko baganiriye ku bijyanye n’inkunga uyu muryango usanzwe ugenera u Rwanda. Yanavuze kandi ko Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi utigeze uhagarika inkunga nk’uko byagiye bivugwa.

Francesca yasobanuye ko nta nkunga yahagaritswe mu gihe bigaragara ko inkunga u Rwanda ruhabwa ruzikoresha neza.

Yagize ati”u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, kandi iyo basanzwe bagenerwa n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi, yakoze byinshi cyane cyane mu kugabanya ubukene”.

Abajijwe n’abanyamakuru ibyagezweho mu biganiro, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano n’u Rwanda rugirana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Yashimangiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, utigeze uhagarika inkunga utera u Rwanda. Yanongeyeho ko hasigaye n’ikindi cyiciro cy’inkunga ikurikira miliyoni 47 zamaze gutangwa.
Rwangombwa atangaza ko inkunga yo iteganijwe kuza mu kwezi k’Ugushyingo muri uyu mwaka; iyo nkunga itegerejwe ikazaba igamije guteza imbere ubuhinzi no kuzamura ibikorwa by’amashanyarazi mu byaro.

Ku mpungenge z’uko uyu muryango nawo wahagarika ubufatanye n’u Rwanda mu gihe indi raporo iri gukorwa na Loni yagaragaza ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa Congo, yasubije ko nta mpungenge zihari.

Yasobanuye ko inkunga uyu muryango utanga ntaho ihuriye n’ibibazo bya politiki, byongeye kandi Rwangombwa akavuga ko u Rwanda rwatanze ibisobanuro bihagije kubirego bahimbiye u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages