00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Kinshasa yafunze imipaka yayo n’u Rwanda mu masaha y’ijoro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 October 2012 saa 01:22
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa Mbere, igihugu cya Congo Kinshasa cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda mu masaha ya nimugoroba. Ibi byashyizwe ahagaragara mu itangazo rya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku, biturutse ku cyemezo cyafashwe na guverinoma y’icyo gihugu.
Abanyarwanda n’abakongomani bambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi ku ruhande rwa Congo Kinshasa ntibemerewe kwambuka nyuma ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba kuva kuri uyu wa mbere.
Ubusanzwe uyu mupaka wari usanzwe ukora (…)

Kuva kuri uyu wa Mbere, igihugu cya Congo Kinshasa cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda mu masaha ya nimugoroba. Ibi byashyizwe ahagaragara mu itangazo rya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku, biturutse ku cyemezo cyafashwe na guverinoma y’icyo gihugu.

Abanyarwanda n’abakongomani bambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi ku ruhande rwa Congo Kinshasa ntibemerewe kwambuka nyuma ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba kuva kuri uyu wa mbere.

Ubusanzwe uyu mupaka wari usanzwe ukora amasaha 24 kuri 24, bikaba byatunguye abawukoresha ngo kuko batigeze babimenyeshwa mbere y’igihe kugira ngo batangire kwitegura gutaha hakiri kare.

Abaturage ba Congo bo ntibishimiye iki cyemezo cya huti huti cyafashwe n’abayobozi b’igihugu cyabo.

Bamwe mu Banyekongo bagize bati “Ntitwigeze tumenyeshwa, nari nzi ko ndi bwambuke nk’uko bisanzwe, nkeka ko babikoze kubera umutekano muke uri iwacu, kuko guhera saa kumi n’ebyiri imirimo yose isa n’ihagaze.” “Biratuma ubunebwe bwiyongera kuko hari igihe ujya guhaha ugataha bwije utararonka, niba ari umutekano muke gufunga siwo muti”

Uyu mukongomani yakomeje agira ati “Tubabajwe no gufunga kandi tutazi impamvu, mu Rwanda barafunguye, ese nta kumvikana kwabayeho kw’ibihugu? Guverineri Paluku si we mukongomani wenyine wo gufata icyemezo uko yishakiye.”

Kuba uyu mupaka wakoraga amasaha 24/24,bituruka ku bwumvikane bw’ibihugu byombi no ku bw’umuryango w’ibihugu bituriye ibiyaga bigali CEPGL mu rwego kuzamura ubuhahirane hagati yabyo, iki cyemezo kikaba cyafashwe na leta ya Congo Kinshasa ku giti cyayo nkuko tubikesha Radio Okapi ikorera mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan, yavuze ko batigeze bamenyeshwa ifatwa ry’iki cyemezo, anasaba Abanyarwanda gutaha hakiri kare, ku bw’umutekano wabo. Iki cyemezo kikaba kije nyuma yo gufunga inyama ziva mu Rwanda zijya gucururizwa muri Congo.

Imipaka igihugu cya Congo gihana n’Akarere ka Rusizi nayo yafunzwe ejo ku wa mbere guhera i saa kumi n’ebyiri zibura iminota micye kuri Rusizi ya 1 n’iya 2, nyamara nayo yafungaga saa yine z’ijoro.

Amakuru yandi atugeraho avuga ko abantu bari uruvunganzoka batanguranwa no gufungwa kw’iyi mipaka, cyane ariko kuwa Rusizi ya mbere, ahasanzwe hambukira abaturage batari bake.

Ku ruhande rw’u Rwanda imipaka yari ifunguye nkuko bisanzwe aho kuri Rusizi ya 1 umupaka wafunzwe i saa yine z’ijoro.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ishami ryarwo rya Rusizi ruvuga ko rwamenyeshejwe kuwa 6 na bagenzi babo bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo ko Igihugu cyabo kizajya gifunga imipaka guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko aba bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo ntibagaragaza urwandiko rushyiraho iki cyemezo. Kugeza ubu icyatumye Igihugu cya Congo gifata iki cyemezo ntikiramenyekana.

Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages