Ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani y’Amajyaruguru, ku wa kane tariki ya 17 Mutarama 2013, mu karere ka Korma ahitwa Kuma Garadayat, habereye umuhango wo gutaha amashuri abanza y’abahungu n’aya bakobwa’ n’inzu yagenewe urubyiruko (Youth Center), byubatswe na Batayo ya 17 ifatanyije n’abaturage batuye muri ako gace.
Prof. Mindaoudou Aichatou Suleiman wungirije intumwa y’Umuryango w’Abibumbye n’Uw’Ubumwe bwa Afurika mu Ntara ya Darfur, Umuyobozi w’Ingabo wungirije w’Ingabo za UNAMID zikorera mu ntara ya Darfur y’Amajyaruguru Col. Willy Bagabe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara Dr Syde Kaleem Imam, bitabiriye uwo munsi.
Muri uwo muhango, ari Lt Col Emmanuel Rusakara, Umuyobozi wa Batayo ya 17 (Rwanbatt31) ndetse na Prof. Mindaoudou Aichatou Suleiman bose bashimye ingabo z’u Rwanda n’abo bafatanyije mu kugera kuri ibyo bikorwa by’indashyikirwa, basaba abaturage ba Kuma Garadayat gukomeza guteza imbere uburezi no kubifata neza.
Ibikorwa byatashywe uwo munsi, byaje byiyongera ku bindi byagezweho na Batayo ya 17 (Rwanbatt31) mu gihe imaze mu butumwa bw’amahoro. Muri byo hari isanwa ry’amashuri abanza yahitwa Turba mu karere ka El-Fashir, hubatswe ibibuga by’umupira w’amaguru mu midugudu itandukanye, hatangwa inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku mashuri anyuranye, hakorwa ibikorwa by’umuganda mu kubungabunga ibidukikije n’isuku. Harimo kandi ubutabazi bw’ibanze, ahavuwe abaturage no gutanga amazi mu midugudu iri mu bice iyo Batayo ikoreramo.
Nyuma y’ibyo bikorwa byaranze iyi Batayo habayeho imikino ya gicuti inyuranye yahuzaga ingabo n’abaturage cyane cyane urubyiruko, mu rwego rwo gusabana no gutsura umubano mwiza hagati y’ingabo n’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO