00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Darfur: Hatashywe amashuri yubatswe n’ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 January 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani y’Amajyaruguru, ku wa kane tariki ya 17 Mutarama 2013, mu karere ka Korma ahitwa Kuma Garadayat, habereye umuhango wo gutaha amashuri abanza y’abahungu n’aya bakobwa’ n’inzu yagenewe urubyiruko (Youth Center), byubatswe na Batayo ya 17 ifatanyije n’abaturage batuye muri ako gace.
Prof. Mindaoudou Aichatou Suleiman wungirije intumwa y’Umuryango w’Abibumbye n’Uw’Ubumwe bwa Afurika mu Ntara ya Darfur, (…)

Ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani y’Amajyaruguru, ku wa kane tariki ya 17 Mutarama 2013, mu karere ka Korma ahitwa Kuma Garadayat, habereye umuhango wo gutaha amashuri abanza y’abahungu n’aya bakobwa’ n’inzu yagenewe urubyiruko (Youth Center), byubatswe na Batayo ya 17 ifatanyije n’abaturage batuye muri ako gace.

Prof. Mindaoudou Aichatou Suleiman wungirije intumwa y’Umuryango w’Abibumbye n’Uw’Ubumwe bwa Afurika mu Ntara ya Darfur, Umuyobozi w’Ingabo wungirije w’Ingabo za UNAMID zikorera mu ntara ya Darfur y’Amajyaruguru Col. Willy Bagabe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara Dr Syde Kaleem Imam, bitabiriye uwo munsi.

Muri uwo muhango, ari Lt Col Emmanuel Rusakara, Umuyobozi wa Batayo ya 17 (Rwanbatt31) ndetse na Prof. Mindaoudou Aichatou Suleiman bose bashimye ingabo z’u Rwanda n’abo bafatanyije mu kugera kuri ibyo bikorwa by’indashyikirwa, basaba abaturage ba Kuma Garadayat gukomeza guteza imbere uburezi no kubifata neza.

Ibikorwa byatashywe uwo munsi, byaje byiyongera ku bindi byagezweho na Batayo ya 17 (Rwanbatt31) mu gihe imaze mu butumwa bw’amahoro. Muri byo hari isanwa ry’amashuri abanza yahitwa Turba mu karere ka El-Fashir, hubatswe ibibuga by’umupira w’amaguru mu midugudu itandukanye, hatangwa inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku mashuri anyuranye, hakorwa ibikorwa by’umuganda mu kubungabunga ibidukikije n’isuku. Harimo kandi ubutabazi bw’ibanze, ahavuwe abaturage no gutanga amazi mu midugudu iri mu bice iyo Batayo ikoreramo.

Nyuma y’ibyo bikorwa byaranze iyi Batayo habayeho imikino ya gicuti inyuranye yahuzaga ingabo n’abaturage cyane cyane urubyiruko, mu rwego rwo gusabana no gutsura umubano mwiza hagati y’ingabo n’abaturage.

Igikorwa cy’umuganda mu gusukura inkengero z’amashuri abanza ya Turba mu karere ka ELFASHIR, ishuri ryasanwe na Batayo ya 17 nyuma yuko ryasambuwe n’umuyaga
Abashyitsi bakuru bafungura ku mugaragaro ibikorwa bya Kuma Garadayat
Umuyobozi wa battaillon ya 17 (Rwanbatt 31), Lt Col Emmanuel RUSAKARA amurikira abitabiriye uy’umuhango ibikorwa by’ubatswe KUMA GARADAYAT
Prof. MINDAOUDOU AICHATOU SULEIMAN ashimira ingabo z’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeza kubaturage ba Darfur, by’umwihariko Batayo ya 17 (Rwanbatt 31) y’ubatse ibi bikorwa
Abaganga ba bataillon ya 17 mu gikorwa cyogusura abaturage mu midugudu yabo mu kubaha ubufasha b’ubuvuzi ndetse hanatangwa amazi meza ku baturage.
Umukino wa gicuti wahuje ikipe ya battallion 17, RWANBATT 31 FC na UMUSHADJERA FC ku kibuga cyitiriwe RWANBATT31 STADIUM mu mudugudu wa UMUSHADGERA mu karere ka ELFASHIR (kimwe mu bibuga byubatswe na 17BN)
Gushyikiriza inkunga y’imisambi yo kwicaraho na sima ubuyobozi bw’ishuri rya MUSTAQABAL riri mu mudugudu wa ALMANAR mu Karere ka ELFASHIR
Igikorwa cyo gutunganya ibibuga b’umupira w’amaguru (Turba, Umushadjera na Manara villages)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages