Amakuru atangazwa n’Umujyi wa Kigali, avuga ko dodane zo mu Rugunga zitari mu ziteje ibibazo nk’uko izindi bahereyeho bahindura byari bimeze. Gusa bamwe mu bakoresha ibinyabiziga bica muri uyu muhanda bo bavuga ko zibangamye cyane kandi ko ziteza impanuka nyinshi ndetse zinangiza ibinyabiziga byabo.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga twaganiriye bavuga ko izi dodane zubatse nabi. Bavuga ko iyo uzinyujijeho ikinyabiziga zifungura amaburo, ndetse zikica bimwe mu byuma nka ‘amortisseurs’.
Umwe mu bashoferi twaganiriye yagize ati “Nk’iyo wibagiwe ukahacana umuvuduko ushiduka zaguteruye, hari amamodoka menshi ajya ahagwa tugasanga yahagaramye; ni mbi ntizimeze nk’izindi.”
Undi yongeraho ati “Ukubitaho ukumva za ‘amortesseur’ zirahashiriye, ukumva amaburo atangiye gufunguka. Hariya nta mugore utwite tujya tuhacisha nanjye sinkunda kuhaca keretse nyine iyo mvuye nk’i Nyamirambo ari ho ngomba guca.”
Rangira Bruno, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali we yatangarije IGIHE ko hari gahunda yo guhindura dodani zose zo mu Mujyi wa Kigali. Yatubwiye ko gukora dodane bisaba amafaranga menshi bityo avuga ko uyu muhanda utarajya mu mihanda igomba kuvugururwa.
Tumubajije impamvu zo zitahinduwe nk’uko byakozwe ku zindi cyangwa ngo zibe ari zo zitangirirwaho kuko hari abatwara ibinyabiziga bazinuba, Rangira yashubije ko bahereye ku guhindura izo bahoraga babwirwa ko ziteza impanuka ku binyabiziga.
Yagize ati “Icyatumye tuzihindura hari bamwe bavugaga ko zitera impanuka, ariko hariya ubundi abantu baba bashaka kuvuduka ugasanga bashaka gucaho birukanka ariko ubundi nta kibazo kinini zirimo zitera ugeranyije na ziriya zindi zirimo zihindurwa.”
Yongeyeho ariko ko izo mu Rugunga zemewe kandi ko zisanzwe zubakwa n’ahandi ku isi bitewe n’impamvu. Ati “Kandi ziriya dodani ntabwo ari bwo bwa mbere zikoreshejwe ku isi; buri dodane iba ifite ibyo igena; kugira ngo igabanye umuvuduko w’imodoka gake cyangwa bururndu, izituma imodoka zihagararara kugira ngo abantu bambuke n’izindi.”
Yongeraho ko indi mpamvu inakomeye ari uko imihanda yose imaze gukorwa yari iri muri kontaro z’Abashinwa bayikoze ku buryo kuyivugurura byahise byoroha. Avuga ko izi dodane zo mu Rugunga zizavugururwa muri gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo guhindura dodane zose zo muri Kigali.
Avuga ariko ko uyu muhanda utari mu yihutirwa nk’uwa Nyabugogo-Rwandex-Remera, n’iyo mu Mujyi rwagati nk’uwa CHUK-Serena.



















TANGA IGITEKEREZO