00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore icyo Sosiyete Sivile yo mu Rwanda ibona cyakorwa mu gukemura ikibazo cya Congo

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 23 August 2012 saa 11:24
Yasuwe :

Sosiyete Sivile yo mu Rwanda yakoze ubushakashatsi isanga impunzi z’Abanyekongo zarahunze akarengane gashingiye ku moko kibasira abavuga Ikinyarwanda, aho babita Abatutsi kandi ngo ibimenyetso bashingiraho bisa n’ibyabagaho mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Itanga kandi ibyakorwa ngo ibi bibazo bikemuke.
Nk’uko Sosiyete Sivile ibitangaza, ikurikije amakuru yakuye mu mpunzi, ubwicanyi bwo muri Congo buhemberwa na Sosiyete Sivile yo muri Congo, (…)

Sosiyete Sivile yo mu Rwanda yakoze ubushakashatsi isanga impunzi z’Abanyekongo zarahunze akarengane gashingiye ku moko kibasira abavuga Ikinyarwanda, aho babita Abatutsi kandi ngo ibimenyetso bashingiraho bisa n’ibyabagaho mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Itanga kandi ibyakorwa ngo ibi bibazo bikemuke.

Nk’uko Sosiyete Sivile ibitangaza, ikurikije amakuru yakuye mu mpunzi, ubwicanyi bwo muri Congo buhemberwa na Sosiyete Sivile yo muri Congo, itangazamakuru mpuzamahanga, ndetse n’iryaho bwite, nk’uko byari bimeze mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Impunzi zo zivuga ko ibimenyetso bishingirwaho mbere yo kwica umuntu, bisa neza nibyagenderwagaho muri Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo byatumye Sosiyete Sivile yo mu Rwanda ihaguruka kugirango ikumire iyo myitwarire itazabyara jenoside muri kiriya gihugu, iboneraho no gutabariza abo bose bari mu kaga.

Umuvugizi wa sosiyete sivile yo mu Rwanda, Munyamaliza Edouard, yatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme, zivugako zahunze zitakigira kirengera kuko hari ubwo imitwe y’ingabo itandukanye yazihuriragaho, nyamara ingabo za MONUSCO zikabyirengagiza.

Sosiyete Sivile ikomeza ivuga ko ubushakashatsi yabukoze ishingiye ntego yayo yo kurengera abaturage, bityo ikaba ishaka ko abaturage bo mu karere bamererwa neza.

Ibyo byatumye ijya mu nkambi z’impunzi z’AbanyeKongo, ijya ku mupaka, ndetse ijya no mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ikusanya ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye by’izo mpunzi.

Mu bushakashatsi bwimbitse Sosiyete Sivile yakoze, yasanze hari n’Abanyarwanda biga cyangwa bakora muri Congo bakubiswe, abandi barahutajwe, nk’uko n’Akarere ka Rubavu kabitangaje.

Munyamaliza yongeyeho ko ubushakashatsi bwari bugamije no kumenya aho ibibazo bituruka, kuburyo byagera n’aho u Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu ntambara zo muri Congo, ndetse n’ibihugu bimwe bigahagarika inkunga.

Munyamaliza avugako ibyo bitabaye kwivanga muri politiki, ahubwo yaragize ati “Duharanira imibereho myiza y’abaturage, kandi inkunga iyo ihagaze n’umuturage ashobora kutamererwa neza”.

Yongeyeho ati”Turanenga ibihugu byitwaje ibibazo bya politiki, bigahagarika inkunga, kandi ifasha abaturage kurusha uko iba igenewe Leta, kandi tubona hakabayeho uburyo bwo kumvikana. Yongeyeho ati ”Ikindi tunenga ni uko ibyemezo byaturutse ku cyegeranyo kiri mu gateganyo”.

Impunzi zageze mu Rwanda zifite ibihe bibazo?

Sosiyete Sivile itangazako u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 11,424, byiganjemo abagore, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpuz (HCR) ribivuga.

HCR yakomeje ibwira sosiyete Sivile ko impunzi zifata ibiryo bidahagije, abana babuze aho biga kuko Icyongereza batacyumva, kandi aricyo gikoreshwa mu burezi bwo mu Rwanda, amacumbi n’amavuriro biracyari bike cyane, kandi ikifuzo k’impunzi ni ugutaha iwabo zigahabwa uburenganzira nk’abenegihugu, kuko indangamuntu bagenderaho ari iza Congo.

Izi mpunzi zifuzako umutwe wa FDRL wakurwaho burundu muri Congo, kuko ariwo ufata iyambere kubahiga, ariko batirengagije n’indi mitwe iba mu mashyamba.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’impunzi, sosiyete Sivile yakiriye n’ibyifuzo bya HCR, aho isaba u Rwanda kongera ubuso inkambi ya Kigeme yubatseho, gushaka abarimu b’abakorera bushake bigisha imyuga, ndetse n’ubwitange bw’imiryango ishobora gufata abana badafite ababyeyi ikabarera.

Nyuma yo kwakira ibyifuzo, Sosiyete Sivile nayo yagize ibyifuzo

Nk’uko umuvugizi wa Sosiyele Sivile Munyamaliza Edouard abivuga, ngo barifuza ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo ndetse n’itangazamakuru bashyira hamwe kandi bakamagana amacakubiri ari mu Karere.

Munyamaliza yavuze ko bifuza ko raporo y’agateganyo Loni yasohoye yasubirwamo kandi hakagaragazwa ubutabogama bwakoreshejwe mbere yo gusohora iya nyuma mu kwezi k’Ukwakira. Bose basaba ko bamwe mu bashakashatsi bagaragaweho no guhakana jenoside yo mu Rwanda nka Steve Hege bakurwa mu bashakashatsi kuko bakekwaho kubogama.

Barasabako Congo n’u Rwanda bakongera imbaraga mu mibanire, bagashyirahamwe nk’igihe bakoraga gahunda ya « Umoja wetu », nubwo bitavuze gukoresha imbaraga za gisirikare gusa.

Nyuma kandi yo gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwabo, bagiye kwandikira umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon bagire ibyifuzo bamugezaho, kandi iyo baruwa izaba ifunguye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages