00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore imikorere n’uko warenganurwa ku Rwego rw’Umuvunyi

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 31 July 2012 saa 12:11
Yasuwe :

Nyuma y’uko abenshi bakomeje kugaragaza ko bahura n’akarengane bakorerwa mu buryo butandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye, bakanemeza ko rimwe na rimwe kaba kavanzwemo n’itangwa rya ruswa, byatumye IGIHE yegera Urwego rw’Umuvunyi ruduha ubusobanuro burambuye ku mikorere yarwo.
Urwego rw’Umuvunyi kuri ubu rugizwe n’Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie ari we Muyobozi n’Umuvugizi w’Urwego, Abavunyi babiri bungirije ndetse n’Ubunyamabanga buhoraho bugizwe n’Umunyamabanga Uhoraho n’abakozi. (…)

Nyuma y’uko abenshi bakomeje kugaragaza ko bahura n’akarengane bakorerwa mu buryo butandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye, bakanemeza ko rimwe na rimwe kaba kavanzwemo n’itangwa rya ruswa, byatumye IGIHE yegera Urwego rw’Umuvunyi ruduha ubusobanuro burambuye ku mikorere yarwo.

Urwego rw’Umuvunyi kuri ubu rugizwe n’Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie ari we Muyobozi n’Umuvugizi w’Urwego, Abavunyi babiri bungirije ndetse n’Ubunyamabanga buhoraho bugizwe n’Umunyamabanga Uhoraho n’abakozi.

Uru rwego rushinzwe guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga, gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, rushinzwe inzego z’ubutegetsi bwa Leta n’izigenga, kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yigenga, ibyerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro, kwakira no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’Abayobozi b’Igihugu n’abandi bakozi bateganywa n’itegeko, guteza imbere imiyoborere myiza hashimangirwa gukorera mu mucyo no kugaragaza ibyo umuntu akorakora, kugenzura imyitwarire y’abayobozi, guhugura ibyiciro binyuranye by’Abaturarwanda, kwakira, gusuzuma no gukurikirana ibibazo by’akarengane mu nzego zinyuranye, gukurikirana imikorere y’inzego za Leta n’ibigo byayo, gukurikirana amadosiye ya ruswa ndetse no kwakira no kugenzura inyandiko zigaragaza umutungo.

Akarengane, inkomoko yako n’uburyo karwanywa

Akarengane nko kuvutswa uburenganzira umuntu aba afite hashingiwe ku muco cyangwa ku mategeko, gashobora gukomoka ku muntu ku giti cye, amakimbirane mu kuzungura imitungo yo mu muryango, ubwambuzi, kurengera imbibi no kutubahiriza amasezerano. Gashobora kandi gukomoka ku nzego z’ubuyobozi za Leta, iz’abikorera cyangwa iz’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo:

Ruswa nayo nk’uburyo cyangwa igikorwa cyose cyo gukoresha nabi ububasha umuntu yahawe mu nyungu ze bwite cyangwa iz’agatsiko (WB & UNDP), itegeko N°23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ari ryo ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, ishobora kugaragarira mu gusaba cyangwa kwakira, gusezeranya cyangwa gutanga mu buryo bweruye cyangwa buteruye, buziguye cyangwa butaziguye ku kintu itangwaho icyo ari cyo cyose harimo n’amasezerano, inshimishamubiri n’ibindi.

Icyuho cyayo, uko yifashe muri iki gihe n’ingaruka zayo:

Kuba nta bugenzuzi buriho cg uburiho ntibukore uko bikwiye, amategeko mabi, kutamenyekanisha uburyo inzego ziyambazwa, ubwoba bwo kwanga gutakaza akazi mu manzaganya ku bantu badafite ubushobozi buhagije mu kazi, kwikubira amasoko, gushaka gukira huti huti.

Ruswa igaragara mu mirimo ya buri munsi y’inzego za Leta n’izigenga, amasoko atangwa binyuranije n’amategeko (10%, fac.proforma, n’ibindi), gutanga akazi binyuranije n’amategeko, kunyereza, ishimishamubiri, gutagaguza umutungo wa Leta.

Mu ngaruka zayo harimo kuba hatanga serivisi zitanoze hashingiwe ku ivangura, ikimenyane, gutesha ubuyobozi icyubahiro n’icyizere, kubangamira umutekano rusange w’abantu, gusenyuka kwa Leta igendera ku mategeko, gukira vuba biciye mu nzira zidahwitse bisenya ubupfura n’imico myiza, gutuma intego za Leta zitagerwaho, gutagaguza umutungo mwinshi ku mirimo ya Leta kandi igakorwa nabi, gufata ibyemezo bidafite ireme, kutizerwa n’amahanga bigatuma adashora imari mu gihugu, kudakoresha ubushishozi, kubuza abantu amahirwe yo gukora ibyo bashoboye kandi bashaka.

Ihanwa ry’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ni igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke, ku mucamanza cyangwa umukiranuzi ni ukuva ku myaka 15 kugera kuri 20, umukozi wo mu Bucamanza, Ubushinjacyaha na Polisi ni ukuva ku myaka 10 kugera kuri15, itonesha, ikimenyane, ni igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 50.000 Frw kugera kuri 1.000.000 Frw.

Ingaruka zo kurwanya ruswa

Abaturage bamenye uburenganzira bwabo, abakekwaho icyaha cya ruswa bahanwa n’inkiko (abantu 179 muri 2011), abaturage bagaragaza ahakekwa ruswa, ahari serivisi mbi zigenda zirushaho kunoga, abayobozi n’abakozi bita ku nshingano zabo, bagacunga neza umutungo wa Leta, amategeko arubahirizwa, politiki y’imiyoborere myiza irimakazwa.

Transparency International mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 49 mu bihugu 182 rufite amanita 5 ku 10. Muri 2010 u Rwanda rwari ku mwanya wa 66 mu bihugu 178 rufite 4 ku 10.

Ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa

Kugaragaza igihe ntarengwa mu gufata ibyemezo n’amategeko akurikizwa, gushyiraho no kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa nko mu masoko, mu kazi cyane cyane mu nzego za Leta, kugira ubugenzuzi bw’imikorere n’ubw’imicungire y’umutungo, bifasha kumenya ahari ibibazo bitarakara no kubishakira umuti, kugira icyerekezo cy’ibikorwa no kuganisha ku ntego.

Kugaragariza raporo abo igenewe no gutanga amakuru ku bikorwa, kugira amabwiriza agenga imyifatire y’abayobozi n’abakozi, gukurikirana imyifatire y’abakozi mu mirimo bashinzwe, kudasumbanya, kudatinza no kutaburagiza ababagana bakeneye serivisi, kuba inyangamugayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages