00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya Munyarugarama Phenias yagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 29 November 2012 saa 09:00
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki ya 27 Ugushyingo rwashyikirije u Rwanda dosiye ya Munyarugarama Phenias wahoze ari umusirikare mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Iyi ni dosiye ya nyuma yoherejwe mu Rwanda na ICTR, muri dosiye umunani uru rukiko rwakurikiranaga.
Munyarugarama wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri Ex-FAR yayoboraga ikigo cya Gisirikare cy’i Gako mu Bugesera, hagati y’umwaka w’ 1993 n’itariki ya 14 (…)

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki ya 27 Ugushyingo rwashyikirije u Rwanda dosiye ya Munyarugarama Phenias wahoze ari umusirikare mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ni dosiye ya nyuma yoherejwe mu Rwanda na ICTR, muri dosiye umunani uru rukiko rwakurikiranaga.

Munyarugarama wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri Ex-FAR yayoboraga ikigo cya Gisirikare cy’i Gako mu Bugesera, hagati y’umwaka w’ 1993 n’itariki ya 14 Gicurasi 1994.

Mu muhango wo guhererekanya iyi dosiye, umushinjacyaha wa ICTR Hassan Bubacar Jallow yatangaje ko Munyarugarama akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abaturage ubwicanyi, gutsemba abatutsi, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu,byose byakozwe na we ubwe, abasirikare yari ayoboye, n’Interahamwe yahaye imbunda azikuye mu kigo yayoboraga.

Ibi byaha by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu byabaye hagati y’itariki ya munani na 20 Gicurasi 1994 ahitwa i Kanzenze, Nyamata, Ntarama na Mwendo muri Bugesera.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga wakiriye iyi dosiye, yashimiye ICTR ku bufatanye mu gukomeza gushakisha abakekwaho Jenoside, anavuga ko mu gihe bazaba bamaze gutabwa muri yombi u Rwanda rwiteguye kubaburanisha mu buryo bunoze.

Dosiye y’uwahoze ari umupasitori mu Itorero rya ADEPR, Jean Uwinkindi ni yo ya mbere yoherejwe mu Rwanda, iya Munyarugarama Phenias ikaba ari yo ibaye iya nyuma mu gihe uru rukiko rurimo rurangiza imirimo yarwo.

Andi madosiye yoherejwe arimo iya Munyagishari Bernard, Sikubwabo Charles, Ntaganzwa Ladislas, Ryandikayo na Ndimbati Aloys.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages