Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC)yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi, umuganda wakozwe ahagiye kuzubakwa kaminuza ya Oklahoma, abaturage banasobanurirwa ibyiza byo kuba muri EAC.
Uyu muganda wakozwe ahahoze hari ikibanza cya Rujugiro, ubu kikaba kiri mu maboko ya Leta .Cyakozwe hatemwa ishyamba ry’inzitane riri muri iki kibanza.
Ikorwa ry’uyu muganda ryahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe gusobanurira abaturage ibyiza byo kwinjira mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri wa EAC mu Rwanda, Mukaruriza Monique, mu nama yagiranye n’abaturage ba Kicukiro akaba yavuze ko kwinjira muri EAC ari igikorwa cy’ingenzi ku bihugu byose bigize EAC.
Yagize ati “iyo abantu bishyize hamwe bakora byiza byinshi kurusha gukora ibintu byawe ku giti cyawe. Mu mugani w’ikinyarwanda barabivuga ko umutwe umwe wifasha gusara utifasha gutekereza, natwe twisunze abandi kugira ngo iterambere ry’aka karere ryihute”.
Kwinjira muri EAC bizatuma habaho iterambere mu buhahirane, ubucuruzi buzakorwa neza kurusha uko byari bimeze ubu, ubusabane n’imigenderanire izaba myiza kurushaho.
Muri iki cyumweru cyahariwe kwigisha abaturage bo mu bihugu bitanu byibumbiye muri EAC, Abanyarwanda bazasobanurirwa gahunda yo gushyiraho za gasutamo n’ibindi.
U Rwanda rwinjiye muri EAC mu mwaka 2007, ubu ikaba igizwe n’ibihugu bitanu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya.



















TANGA IGITEKEREZO