Itsinda ry’Abadepite 4 bo mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), batangaza ko u Rwanda rushobora kuza ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza nyuma y’igenzura batangiye gukorera mu bihugu byose byo mu karere.
Iryo tsinda ryatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu miyoborere myiza, mu kurwanya ruswa, guha umuturage ijambo, kwegereza umuturage ubuyobozi no guteza umugore imbere.
Abo badepite bo muri EALA baramara icyumuweru mu Rwanda, muri gahunda yo gusuzuma ko ibihugu byose byo mu karere uko ari bitanu(Kenya, Uganda, u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi) bikurikiza amahame byashyizeho yo kugendera ku miyoborere myiza, demokarasi n’ubwisanzure bw’umuturage.
Ibyo babitangaje nyuma y’aho Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase amaze kubasobanurira amavu n’amavuko ya RGB n’ibyo imaze kugeraho.
Prof. Shyaka Anastase yerekanye ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza uko u Rwanda rwayoborwaga n’uburyo umuturage yafatwaga mbere ya jenoside n’uburyo bimeze ubu.
Mu mashami atandukanye, Shyaka yibanze ku mubare munini w’abagore bakora mu mirimo ya Leta, umubare w’abanyeshuri biga ubu n’uburyo amashuri yegerejwe abana.
Shyaka ati”nkiri umwana nakoraga urugendo runini njya ku ishuri ariko ubu umwana yiga muri metero nke cyane uvuye iwabo”.
Umuyobozi w’itsinda ry’abadepite ba EALA bagendereye u Rwanda, Mathuki Peter yavuze ko akurikije ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rushobora kuzaboneka mu bihugu by’intangarugero mu kubahiriza amahame yose agenga umuryango wa EAC, cyane ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Mathuki yongeye gushimira u Rwanda intera rugezeho ruca ruswa, atangazwa no kumva ko buri muyobozi ategekwa kumurikira Umuvunyi mukuru umutungo kugira ngo bace ruswa.
Usibye RGB yasuwe, izo ntumwa z’Abadepite ba EALA ryasuye n’izindi nzego, kandi ziracyakomeza gusuran’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO