Mu nama ihuza ibihugu bihuriye mu Kigega cy’Ubwiteganyirize mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECASSA), hatangajwe ko umubare w’abizigamira ukiri hasi, ku buryo hari ibiri gukorwa ngo umubare uzamuke.
Inama ya ECASSA yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda (RSSB), yatangiye ku wa 13 Ugushyingo, ihuza amasosiyete yose y’ubwiteganyirize yo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECASSA), harimo abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba hiyongeyeho Zambiya.
Kantengwa Angelique, umuyobozi wa RSSB y, avuga ko 9% ry’abakozi bo mu Rwanda ari bo bonyine bafite ubwiteganyirize. Inamba zafashwe na RSSB ni ugushyiraho amashami ya RSSB mu turere twose tw’igihugu, harhokoramo abashinzwe gukangurira abaturage akamaro ko kwiteganyiriza.
Yagize ati “ubu twafunguye amashami mu turere mu rwego rwo gukangurira abantu uburyo bwo kwiteganyiriza, kandi ubutumwa buzacishwa ahantu henshi nko mu mikino n’abandi.”
Kenya nk’igihugu gifite umubare w’abiteganyiriza uri hejuru, bakangurira abafite imirimo isanzwe (informal activities). Byongeye kandi, ibirebana no kwiteganyiriza byashyizwe mu nteganyanyigisho z’amasomo atangwa mu mashuri mu rwego rwo gutoza abakiri bato gukura bazi kwizigamira.
Rose Musonye Kwena ushinzwe itumanaho mu kigega cyo muri Kenya gishinzwe guteganyiriza izabukuru yagize atangaza ko uwo muco Kenya yawigiye ku Buyapani, aho buri wese atozwa kwizigamira kuko mu muco waho umuntu akuze umuryango mugari utamwitaho uko bikwiye.
Intego ya ECASSA ni ukugeza ubwiteganyirize kuri bose, uyu mwaka bakazita ku gukangurira abantu gushora imari mu bwiteganyirize, no kumenyekanisha agaciro ko guteganyiriza ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO