Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Oklahoma Christian University, bahawe ibihembo byo gutegura imishinga ibyara inyungu, mu Ihuriro rya ELE Rwanda rihuza ba rwiyemezamirimo n’abayobozi bakizamuka
Abantu basaga 150 nibo bitabiriye iri huriro rya ELE Rwanda , nk’uko ryari ryateguwe n’abanyeshuri 70 b’Abanyarwanda biga kuri iyi Kaminuza OC, bari bagamije guhuriza hamwe urubyiruko rufite ibitekerezo byakorwamo imishinga (businesses), hamwe n’abaterankunga n’abashoramari ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziri muri Leta zunze ubumwe z’ America.
Mu bitabiriye irushanwa ryo gutegura imishinga (business plan), hahembwe batatu aho uwa mbere yabaye Wellars Muhoza, umunyeshuri kuri OC yari yateguye National Examinations Gateway, bisobanura umushinga uzajya ufasha abantu kwitegura ibizamini hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uw kabiri ni Delice Kayishunjye wateguye umushinga Apple Banana Project, umushinga wo guhinga imbuto. Uwa gatatu yabaye Dina Imbabazi watanze umushinga AframConnect, wo kworohereza ibigo by’ubuzima byo muri East Africa kugura ibikoresho by’ubuvuzi muri America.
Mu batanze ibiganiro harimo Joseph Masengesho, rwiyemezamirimo ukiri muto wavuze ku buryo wahindura igitekekerezo mo umushinga wunguka. Abandi batanze ibiganiro harimo inzobere mu by’ubukungu Ken Parker washinze NextThought, Scott Moody umushoramari, Jay Martin rwiyemezamirimo, ndetse na Grace Nkubana wari uhagarariye Kigali Public Library.
Avuga ijambo nyuma yo gutanga ibihembo, Ambasaderi w’u Rwanda muri America Bwana James Kimonyo, yagize ati: “ Aheza h’ u Rwanda hatanga icyizere bitewe n’ibikorwa by’urubyiruko”.
Naho Bonny Musafano, ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika nawe yagize ati: “ Ubu hariho u buryo bwiza n’amahirwe yo gukora imishinga yunguka mu Rwanda.
Abanyeshuri bitabiriye iri huriro baje baturutse muri leta zitandukanye nka Arkansas, California, Missouri, Kentucky n’ahandi. Ikindi kandi iri huriro ryarimo abahanzi nka The Ben, Alma Toni ndetse na Dada Cross baririmbye mu birori bitandukanye byabaye kuri uwo munsi.



















TANGA IGITEKEREZO