Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Meles Zenawi witabye Imana ku itariki ya 20 Kanama, biteganyijwe ko azasezerwaho mu cyubahiro ku itariki ya 2 Nzeri 2012, hari abanyacyubahiro batandukaye b’Afurika barimo na Perezida w’u Rwanda.
NK’uko inkuru dukesha urubaga africareview, Umuhango wo gusezera kuri Meles Zenawi, biteganyijwe ko uzabera mu gace ka Meskel Square gaherereye Addis-Ababa. nyuma umurambo ukazerekezwa mu ngoro ihererereye muri uwo Mujyi.
Kugeza ubu ntibiramenyekana ko umurambo wa Meles Zenawi ukomoka mu idini ry’aba Orthodx ashobora gushyingurwa dore ko ngo n’uwahoze ari muri iryo dini akaba yarigeze no kuba umwami wa Etiyopiya Haile Selassie, bivugwa ko yarashyinguwe muri rumwe m’urusengero rwo mu murwa mukuru wa Addis ababa ariko nyuma imwe mu mibiri ye ikaba yaraje gusangwa muri bumwe mu bwiherero bw’iyari ingoro ye.
Bamwe mu banyacyubahiro bazitabira uyu muhango, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Yoweli Museveni w’u Bugande, Mwai Kibaki wa Kenya na Perezida Salva Kiir wa Sudan y’epfo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Etiyopiya, Berhane Gebre-Christos ni we wabitangaje nyuma yo kubonana n’abahagarariye ibi bihugu muri Etiyopiya.
Umubare w’abantu bagomba kuza guha icyubahiro basezera kuri Meles Zenawi, ukomeje kuba munini mu Mujyi wa Addis Abeba.
Umuvugizi wa leta ya Etiyopiya Bereket Simon yavuze ko uwari yungirije Meles Zenawi Hailemariam Desalegn ariwe ugomba kurahira gusimbura Zenawi, ariko igihe azarahiriraho ntikiratangazwa.
Meles Zenawi yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 1991 ahiritse ubutegetsi bw’umunyagitugu Mengistu Haile Mariam uri mu buhungiro mui Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO