Muri gahunda zo kugeza ibikorwa remezo ku baturage birimo amazi meza, kuri ubu hirya no hino mu gihugu harakwirakwizwa amazi meza nubwo bitabuza bamwe kuvoma mu biyaga no mu bishanga amazi batagura.
Rutagungiza Méthode, umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu, avuga ko EWSA igerageza kugeza amazi meza ku bantu bose kandi ko ubu abasaga 60% bafite amavomero rusange aho umuntu avoma muri metero 500; bakaba banafite intego yo kongera amavomero kuri metero 200 kubera imijyi igenda ikura hirya no hino mu gihugu.
Yadutangarije ko imbogamizi zikomeye bahura na zo ari iz’abantu bakivoma amazi mabi kandi hari ameza banga kwishyura amafaranga asabwa.
Avuga ko EWSA yapimye mu gihugu amariba yose ya za kano, bakabasaba ko atujuje ubuziranenge atavomwaho hagasigara hakoreshwa afite isuku.
Ibi ngo biri mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kubona amazi meza, hanubakwa imiyoboro hirya no hino mu gihugu hakanubakwa ibigega ibigega bigendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO