00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EWSA yahawe ibikoresho birinda igihombo yagiraga

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 25 February 2013 saa 08:15
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku mu Rwanda EWSA, ku wa gatanu w’icyumweru gishize cyahawe na JICA (Japanese International Cooperation Agency) inkunga y’ibikoresho biyirinda igihombo cy’amazi yagiraga kingana na 40%.
Ibi byuma bishyirwa abhantu habiri hatandukanye bigafasha kugaragaza ahari ikibazo cyatuma amazi yangirika.
Nk’uko bitangazwa na Mungwarakarama Théogene ushinzwe ishami ry’amazi ku ishami rya Kanombe, ngo mu gihe bamaze bahabwa amahugurwa n’abakozi babo bahuguriwe mu (…)

Ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isuku mu Rwanda EWSA, ku wa gatanu w’icyumweru gishize cyahawe na JICA (Japanese International Cooperation Agency) inkunga y’ibikoresho biyirinda igihombo cy’amazi yagiraga kingana na 40%.

Ibi byuma bishyirwa abhantu habiri hatandukanye bigafasha kugaragaza ahari ikibazo cyatuma amazi yangirika.

Nk’uko bitangazwa na Mungwarakarama Théogene ushinzwe ishami ry’amazi ku ishami rya Kanombe, ngo mu gihe bamaze bahabwa amahugurwa n’abakozi babo bahuguriwe mu Buyapani bunguka byinshi birimo no kwirinda ibitera iyangirika ry’amazi. Mugwarakarama avuga ko bishyuzaga 60% by’amazi gusa buri kwezi.

Avuga ko ibikoresho bahawe na JICA bizabafasha kumenya aho amazi ari kwangirika, bikanarinda igihombo cy’amazi bagiraga bitewe no kwangirika kw’imiyoboro.

Rwabuneza Claudier ushinzwe ishami ry’amazi rya Kacyiru, ati “Ibi bikoresho bishyirwa mu ntera n’indi bikatwereka ahari kwangirika kw’amazi hagati y’izo ntera.”

Ibitera kumeneka kw’amazi

Minani Théoneste ushinzwe amazi n’isukura muri EWSA, avuga ko amazi akunze kumeneka bitewe no guturika kw’imiyoboro yayo. Kwangirika kw’imiyoboro y’amazi ngo hari n’igihe biterwa n’abakora ibikorwa remezo bacukura bakamena iyo miyoboro.

Ibi ngo bigira ingaruka z’uko serivisi zidatangwa neza ku bakiliya, bitewe n’abayasesagura. Iki gihombo ngo kikagirana isano no kubura kw’amazi mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages