00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARG irasaba abayobozi b’amashuri gutanga ubumenyi bufite ireme

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 5 January 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) cyongeye gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye, bifitanye amasezerano na cyo yo kwakira abana, gutanga ubumenyi bufite ireme.
Umuyobozi mukuru wa FARG, Ruberangeyo Theophile, mu nama yabereye i Kigali ku wa 4 Mutarama 2013, yahuje FARG n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye 483, bifitanye amasezerano n’icyo kigega, yasabye abo bayobozi guha abana b’u Rwanda uburezi bufite (…)

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) cyongeye gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye, bifitanye amasezerano na cyo yo kwakira abana, gutanga ubumenyi bufite ireme.

Umuyobozi mukuru wa FARG, Ruberangeyo Theophile, mu nama yabereye i Kigali ku wa 4 Mutarama 2013, yahuje FARG n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye 483, bifitanye amasezerano n’icyo kigega, yasabye abo bayobozi guha abana b’u Rwanda uburezi bufite ireme kandi bakazirikana ko abo bana ari bo basigaranye nk’umubyeyi.

Ruberangeyo yagize ati “FARG ni twebwe abana basigaranye nk’umubyeyi ubareberera, namwe mukaba ababyeyi babo. Mubana na bo igihe kinini, ni mwe mufite mu maboko ejo hazaza h’u Rwanda. Ni ureke dushyire hamwe duhe abana bacu uburere bwiza. Ibigo bifite ingeso yo kubeshya ko biha uburere n’ubumenyi abana nyamara bababeshya nibabicikeho.”

Umuyobozi wa FARG yavuze ko uko abayobozi bari basanzwe bazi neza ko kizira kwirukana umunyeshuri ufashwa n’icyo kigega batabibamenyesheje, yongeraho ko kizira ko umwana atangira ishuri adafite ibikoresho by’ishuri bihagije ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).

Yibukije abo bayobozi b’ibigo by’amashuri, umwana urihirwa na FARG uwo ariwe. Yagize ati “Umwana urihirwa na FARG ni ufite icyemezo yahawe n’aho akomoka cyo mu mwaka wa 2013 cyemeza ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangiye gutanga ubufasha ku batishoboye ahagana mu mwaka wa 1997, imbaraga nyinshi zikaba zishyirwa mu burezi no kubakira abatishoboye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages