Umutwe wa gisirikare uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uremeza amakuru avugwa n’igisirikare cy’u Rwanda ko wateye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Umuvugizi wa FDLR Laforge Fils Bazeye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko FDLR yateye ahahoze hitwa komini Mutura na Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi. Bazeye yongeyeho ko hari n’abarwanyi ba FDLR bakiri muri aka gace.
Abajijwe aho bateye igice cya Congo bateye baturutsemo, umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ko aho bateye bava ari ibanga ryabo.
Amakuru yamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko kuri uyu wa kabiri mu masaha ya kare mu gitondo ari bwo abarwanyi ba FDLR bateye u Rwanda mu Karere ka Rubavu baturutse muri Congo.
Icyakora ibyo Bazeye avuga ntibihuye n’ibitangazwa n’ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko kuri uyu wa gatatu abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bari kumwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bagize itsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda n’ibihugu birukikije bazengurukijwe ahabereye imirwano yashyamiranyije ingabo za Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig General Joseph Nzabamwita akaba yemeje ko nta musirikare wa FDLR usigaye ku butaka bw’u Rwanda.
























TANGA IGITEKEREZO