Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Mutarama 2013, abaturage bo mu Mudugudu wa Gabiro mu nama bagiranye n’abayobozi basabwe kwitondera abantu baza biyita abashyitsi.
Mu nama yahuje abaturage b’uyu mudugudu wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abayobozi, abaturage basabwe kuryamira amajanja bakamenya uwakwinjira mu mudugudu wabo atazwi cyane muri ibi bihe by’umutekano muke uvugwa mu gihugu cya Congo.
Mu kiganiro na IGIHE, umukuru w’uyu mudugudu, Shamabano Jean, yagize ati “Nubwo ntakirahungabanya umutekano mu mudugudu wa Gabiro umutekano muke uri muri Congo uradusaba kuba maso, umuturage akerekana umushyitsi acumbikiye mbere y’uko tubimenya.”
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize abarwanyi ba FDLR binjiye mu Rwanda bikamenyekana bagezemo, bityo umuturage akaba asabwa kuba ijisho rya bagenzi be nk’uko babyiyemeje mu nkingi zabo eshatu zo Kurinda, Kwirinda no Kurindwa.



















TANGA IGITEKEREZO