Polisi mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano ku bacuruzi batandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu aravuga ko abakekwaho ubu buriganya, barimo uwitwa Mustafa Ahongeze, watawe muri yombi arimo guha umucuruzi witwa Vedaste Nizeyimana amadolari ari mu bwoko bw’impapuro zirabura amwumvisha ko ayo izo mpapuro zishobora guhindurwamo amadolari nyakuri.
Undi watawe muri yombi ni Jill Ahongeze na we ukekwaho gukora amafaranga arenga ibihumbi 420 ayakorera uyu witwa Nizeyimana, ariko we avuga ko nta bumenyi bwo gukora amafaranga afite.
Jeannette Muziboro na Innocent Kaberuka na bo bakurikiranweho ibikorwa nk’ibi birimo kwaka amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 uwitwa Pricilla Banganyinka bamubwira ko bagiye kumukoreramo amadorari.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru Supt Francis Gahima, atangaza ko umuntu wese uzijandika mu cyaha nta mwanya afite wo kwihishamo ahubwo azashyikirizwa inzego ubutabera.
Supt Francis yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe, ibi byaha bikarushaho kurwanywa hakiri kare. Aba bakekwa baramutse bahamwe n’icyaha, biteganyijwe ko bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu, bakanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni eshatu n’eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO