Umusore witwa Sibomana Jean Baptiste w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga ho mu karere ka Gakenke yatawe muri yombi na Polisi kuwa 7 Nzeri 2012 akekwaho gutunga no gukoresha inoti z’impimbano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police Kinani Donat yatangaje ko ubu bubaye ubwa gatatu kuko ukwezi gushize Polisi yafashe abandi bantu babiri bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano.
Yagize ati “Twishimiye imikoranire myiza iri hagati yacu n’abaturage.”
CIP Kinani yashimangiye ko kubera amakuru bahawe n’abaturage ari byo byatumye Sibomana afatwa.
Yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano ko Polisi iri maso kandi ko itazatinda kubashyikiriza ubutabera.
Yongeyeho ko abantu bakira inoti bagomba kugira ubushishozi cyangwa bakajya ku mabanki guzisuzumisha mu mashini zabugenewe.
Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha ginanwa n’amategeko.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa Polisi, avuga ko Sibomana yafatwanywe inoti 6 z’ibihumbi 5000 by’amafaranga y’u Rwanda, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe hagikorwa irindi perereza.
Ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iho asanze amafaranga ye ari amiganano.
Hashingiwe ku ngingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda N°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rirebana no kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano, uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu ingana n’inshuro 2 kugeza ku 10 z’amafaranga y’amiganano yafatanywe.


















TANGA IGITEKEREZO