00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: 150 bagizweho ingaruka na SIDA bahuguwe ku guha impano nyayo umukunzi wawe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 December 2012 saa 08:01
Yasuwe :

Ku wa 14 Ukuboza 2012, abakobwa 100 n’abahungu 50 bari hagati y’imyaka 14 na 24 bashoje amahugurwa y’iminsi ibiri y’uburyo barushaho guha agaciro imibiri yabo mu kumenya gutanga impano nyayo kuwo mukundana.
Aya mahugurwa yabereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo atanzwe na Amahoro Association (Rwandan Association for HIV and AIDS Orphans) ku bufatanye na CHABHA Rwanda (Children Affected by HIV/AIDS).
Aphrodisiac Ndagijimana, umuyobozi wa Amahoro Association , avuga ko (…)

Ku wa 14 Ukuboza 2012, abakobwa 100 n’abahungu 50 bari hagati y’imyaka 14 na 24 bashoje amahugurwa y’iminsi ibiri y’uburyo barushaho guha agaciro imibiri yabo mu kumenya gutanga impano nyayo kuwo mukundana.

Aya mahugurwa yabereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo atanzwe na Amahoro Association (Rwandan Association for HIV and AIDS Orphans) ku bufatanye na CHABHA Rwanda (Children Affected by HIV/AIDS).

Aphrodisiac Ndagijimana, umuyobozi wa Amahoro Association , avuga ko babigishije ko impano nyakuri waha umukunzi wawe ari uguha agaciro umubiri wawe. Yagize ati “Twabigishije ibijyanye n’impano wagombye guha umukunzi wawe, ari na yo politiie iriho yo kwigisha urubyiruko kwifata kugeza igihe bazashyingirwa.”

Uwizeyimana Jean Luc w’imyaka 18, ni umwe mu bana bahuguwe. Avuga ko muri aya mahugurwa yahungukiye kubasha kumenya inshuti nyakuri iyo ari yo, aho avuga ati “Nasobanukiwe n’ibyiza by’inshuti ko ari ikuba hafi igihe wagize ibibazo ikaba yaguhumuriza ikakwereka ko bibaho, aho kuba igushora mu busambanyi.”

Amahoro Association ni umuryango ufasha abana 1528 bagizweho ingaruka n’icyorezo cya SIDA, barimo ababana na Virus itera SIDA cyangwa abasizwe n’ababyeyi bazize icyorezo cya SIDA.

Bimwe mu byo ubafasha ni ukubishyurira amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu buvuzi (mutuelle de santé), kubarihira kwiga imyuga, kwiga iby’ubuhinzi n’ubworozi, kubaha amahugurwa abafasha kurushaho kwirinda icyorezo cya SIDA (ku bufatanye na Imbuto Foundation), gukora amahuriro y’urubyiruko ya buri wa gatandatu aho baganirira hamwe kuri politike zigezweho z’igihugu n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages