Mu nama idasanzwe y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gasabo yateraniye ku Murenge wa Kinyinya, yahuje abagore bahagarariye abandi bo mu miringe 15 igize aka Karere, ababagore bashoboye gusuzumira hamwe ibyobagezeho ndetse n’imbogamizi bahurara nazo, aho bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri ako Karere bwerekanye ko abagore bagera 80% badashobora kwinjiza amafaranga 1,000.
Muri iyi nama yateranye ku itariuki 29 Kamena, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gasabo Mukarukiza Felicité yamurikiye abari bari aho ibyo urwego ayoboye rwagezeho ndetse n’imbogamizi bagenda bahura nazo, ashingiye ku ibarurara ryakozwe nabagore bo mu Karere ka Gasabo avuga ko ni bura abagore 80% badashobora kwinjiza amafaranga 1,000 kumunsi, 42% nti bazi gusoma no kwandika naho 4% akaba nibo bashoboye kwiga kaminuza.
Mukamukuku Christine Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Rutunga, we yemeza ko hari intambwe imaze guterwa bitewe n’amahurwa bahora bahabwa. Kubwe abona kudatinyuka kw’abagore ariyo mbogamizi ikomeye bahura nayo, akifuza ko amahugurwa ya kongerwamo imbaraga.
Mu ijamborye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimana Louise, yasabye ko umugore yaba intangarugero mu mibereho myiza y’abaturage, atanga inama ku rubyiruko, asaba kandi ko abagore baba nyambere mu gukumira ibiyobyabwenge, dore ko ngo umubare munini w’abafatanwa ibiyobyabwenge muri iyi minsi ari abagore.
Uyu muyobozi kandi yamaganiye kure abagore bumva nabi uburinganire bagahohotera abagabo, dore ko byagaragajwe mukegeranyo Umurenge wa Gikomero washyikirije Akarere, aho bavuga ko abagore 3 bahohoteye abagabo babo.
Gahunda yo kubaka ubushobozi bw’umugore nigahuda Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ibyo bikagaragazwa n’inzego zishinzwe guharanira uburenganzira bwabo, nk’Inama y’Igihugu y’abagore, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ndetse n’Urwego Rushizwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’umbwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO). Kuri ubu u Rwanda nirwo rwa mbere ku Isi rufite abagore benshi mu Nteko Nshingamategeko.



















TANGA IGITEKEREZO