00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwo muri Gasabo rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR ibayeho

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 5 September 2012 saa 03:09
Yasuwe :

Urubyiruko ruri mu Muryango FPR Inkotanyi rwo mu Karere ka Gasabo rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ibayeho, aho uyu munsi mukuru uzabera kuri Stade nto y’i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri 2012.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri cyabereye ku kicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo i Kimironko, batangaje ko iyi sabukuru ku rwego rw’Igihugu izizihizwa kuri tariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka.
Safari Pascal Uhagarariye (…)

Safari Pascal Uhagarariye Urubyiruko rwa FPR mu Karere ka Gasabo ati “Nk’uwabonye u Rwanda mu 1994, 1998, akareba aho rugeze ubu, ubona ko hari igifatika cyagezweho. Uyu muryango rero nta bitekerezo uheza kandi Umunyamuryango watangiye mu 1987, afite ijambo nk’uwaraye agiyemo nimugoroba kuko nta w’uruta undi”.

"RPF ni Umuryango ukanemera kuba n’Umutwe wa Politike. Utandukanye n’indi mitwe ya politike ivuga ngo amatwara yacu ni aya, niba uyemera uraza mu ishyaka ryacu".

Nk’uko byatangajwe na Gisagare Eugene Wungirije Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Gasabo. Yanavuze kandi ko uyu Muryango mu myaka 25 umaze, wageze kuri byinshi birimo gufasha Abaturarwanda kwiteza imbere.

Ku ruhande rw’abahoze batwara amagare mu Mujyi kuri ubu batwara moto dore ko ngo bamaze kugera ku banyamuryango 5100, bo ngo ibyo bakesha FPR ni uko muri bo 30% basoje amashuri yisumbuye, baguye ibikorwa bagera ku buhinzi n’ubworozi aho ubu bafite umushinga wo gucuruza imboga, banifuza gutangiza uruganda rukora makaroni n’urundi rukora mayoneze babikesheje amagi y’inkoko borora nk’uko byatangajwe na Nzitunga Evode uhagarariye SYTRAMORWA y’abatwara moto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages