00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abarenga 100 bipimishije mu isozwa ry’icyumweru cy’urukundo nyakuri

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 14 February 2013 saa 11:30
Yasuwe :

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwahawe akabyiniriro ka “Imbuto zitoshye” rwo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali; rwahawe ubukangurambaga ku cyorezo cya SIDA maze abarenga 100 bisuzumisha iyi ndwara ku bushake.
Iki gikorwa cyabaye ku ya 12 Gashyantare 2013 cyitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 700 rutuye muri uyu murenge. Cyari cyateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Association Amahoro, umuryango usanzwe ufasha urubyiruko (…)

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwahawe akabyiniriro ka “Imbuto zitoshye” rwo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali; rwahawe ubukangurambaga ku cyorezo cya SIDA maze abarenga 100 bisuzumisha iyi ndwara ku bushake.

Iki gikorwa cyabaye ku ya 12 Gashyantare 2013 cyitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 700 rutuye muri uyu murenge. Cyari cyateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Association Amahoro, umuryango usanzwe ufasha urubyiruko rubana n’ubwandu bwa SIDA n’imfubyi zayo.

Urubyiruko rugize Association Amahoro rwanyujije ubutumwa mu dukino dusekeje

Patrick Habineza, umuyobozi wungirije wa Association Amahoro, avuga ko ubu bukangurambaga babukora mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kugana serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda icyorezo cya SIDA.

Umuryango wa ‘Amahoro Association’ washinzwe mu rwego rwo gufasha abana bavukanye ubwandu bwa SIDA n’abana babyawe cyangwa basizwe n’ababyeyi biturutse kuri SIDA, ukaba ufasha abana bagera ku 1500. Watangijwe n’abana 14, ubu bakaba bari mu mashuri makuru.

Urubyiruko rushishikarizwa kwisuzumisha no kwipimisha icyorezo cya SIDA ku bushake
Aba baturage bari biganjemo abanyeshuri
Abarenga 100 baripimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages