Abaturage basizwe iheruheru n’imvura yaguye ku wa 23 Gashyantare 2013 mu mirenge ya Kimihurura, Kacyiru, Gatsata, Gisozi, Remera, Jali na Rutunga yo mu Karere ka Gasabo; bahawe ubufasha bw’amabati n’imisumari ngo basane inzu zabo.
Iyi mvura yashenye inzu zisaga 353 mu karere ka Gasabo, 17 zirasenyuka bikomeye ari na zo ba nyirazo bahawe ubufasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yatangarije abanyamakuru ko iyi gahunda yo gufasha abasenyewe n’imvura biri muri gahunda yo kongera kwisuganya, ati “Mu muco w’Abanyarwanda habaho gutabarana ni na byo dukoze kandi tuzakomeza gutabara Abanyarwanda.”
Iyi mirenge yose yahawe amabati 900 n’imisumari ibiro 100 byagenewe imiryango 17 yasizwe iheruheru n’iyi mvura.



















TANGA IGITEKEREZO