Nyuma yo kubona ko abagore, urubyiruko n’abatishoboye bo mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo batitabira cyane amabanki n’ibigo by’imari iciriritse Umurenge SACCO washyizeho uburyo aho abaturage bazajya bahabwa udusanduko two gushyiramo amafaranga iwabo mu ngo ariko SACCO ikabika imfunguzo zatwo
Ayimana Jean Hibert Umuyobozi muri Koperative Umurenge SACCO y’i Rutunga yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko abagore n’urubyiruko bo muri uyu Murenge batitabira cyane amaserivisi y’ubwizagame, kuza n’andi atandukanye iyi koperative itanga kumpamvu z’uko bamwe bakitinya, abandi by’umwihariko urubyiruko bakaba bagira ikibazo cyo kwaka inguzanyo kubera ikibazo cy’ingwate, bafashe umwanzuro wo gushaka izindi nzira babinyuzamo kugirwa ngo ibi byiciro byombi nabyo byisange muri gahunda z’umurenge SACCO wabo.
Iyi gahinda ni konti bise “Teganyiriza ejo hazaza”, aho umuturage, uwishoboye n’utishoboye bazaza bagafunguza iyi konti hanyuma nyirayo akajya aza agashyiraho amafaranga uko yishoboye, yazageza 30% y’ikintu ashaka SACCO ikakimuha, akabona kujya yishyura, anizigamira nk’uko bisanzwe.
Si iyo gahunda gusa ariko nk’uko Ayimana Jean Hibert yakomeje abitubwira ubwo twaganiraga mu cyumweru gishize, kuko na nyuma yo gusanga abantu barishyizemo ko umuntu ubitsa ari umukire uba yabonye ibyo arya akanasagura, bagiye gutangiza umushinga w’agasanduku bise “Teganyiriza ejo heza”, aho SACCO izajya iha umuturage agasanduku gafunze n’ingufuri akagacyura, akajya ajugunyamo amafaranga uko yifite hanyuma mugihe runaka umukozi wa SACCO akajya aza akayabara.
Iyi mishinga yombi izafungurwa kumugaragaro mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2013, Ayimana Jean Hibert kandi asanga ngo mu gihe iyi mishinga izaba ishyizwe mubikorwa neza uko yateguwe bizafasha abantu bose mu iterambere, kandi ngo bagenda babona ko abanyamuryango babyishimiye.
Koperative Umurenge SACCO, imaze kugira ubwizigame bwa miliyoni 184, n’imari shingiro ya miliyoni icyenda n’ibihumbi 400, ku banyamuryango batanze ubwizigame 4346, muri bo 1636 ni abagore, batanga umugabane singiro w’ibihumbi bibiri n’ubwo ngo yenda kongerwa akaba ibihumbi bitatu.
Kimwe mubyatumye iyi mishinga itekerezwaho ni ukuba mu nguzanyo zisagaho gato miliyoni 150 zimaze gutangwa, umubare w’abagore bazifashe ari muto cyane kuko mu bantu 254 batarishyura inguzanyo zisaga miliyoni 64 bahawe, abasaga ho gato 60 aribo bagora.
Hejuru ku ifoto:Ayimana Jean Hibert Umuyobozi muri Koperative Umurenge SACCO y’i Rutunga



















TANGA IGITEKEREZO