00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Amagambo mabi yatumye ahungabanira mu nama

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 March 2013 saa 05:11
Yasuwe :

Uwonkunda Josiane, imfubyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo akomeretsa umutima yabwiwe yatumye arabirana mu nama yabereye mu karere ka Gasabo, ku wa 28 Werurwe ku mugoroba.
Kugwa mu nama kwa Uwonkunda Josiane byaturutse ku magambo akomeretsa ashingiye ku mateka, yavuzwe na Nyakana Mohammed ufite ibikorwa mu kibanza Uwonkunda yasigiwe n’ababyeyi be.
Iki kibazo cy’ikibanza cya Uwonkunda Josiane, kikaba cyari mu bibazo byari bigezweho muri iyi nama iyoborwa (…)

Uwonkunda Josiane, imfubyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo akomeretsa umutima yabwiwe yatumye arabirana mu nama yabereye mu karere ka Gasabo, ku wa 28 Werurwe ku mugoroba.

Kugwa mu nama kwa Uwonkunda Josiane byaturutse ku magambo akomeretsa ashingiye ku mateka, yavuzwe na Nyakana Mohammed ufite ibikorwa mu kibanza Uwonkunda yasigiwe n’ababyeyi be.

Iki kibazo cy’ikibanza cya Uwonkunda Josiane, kikaba cyari mu bibazo byari bigezweho muri iyi nama iyoborwa n’akanama kashyizweho na Minisitiri w’intebe kagamije kurangiza burundu ibibazo by’abana b’imfubyi za Jenoside, bambuwe imitungo yabo.

Ubwo uyu mwana yari agezweho ngo avuge ikibazo cye kugira ngo gikemurwe, yagaragaje ko ikibanza cy’Ababyeyi be cyigaruriwe n’abantu batandukanye ndetse n’Akarere ka Gasabo, gusa yemeza ko uruhande runini rufitwe na Nyakana Mohammed.

Ubwo Uwonkunda Josiane yari amaze gusobanura iby’isambu y’ababyeyi, Lt. Rutagengwa Oswald uyoboye ako kanama yahaye ijambo umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marie Louise, ufite ibyo bibazo mu nshingano. Uwimana na we ufite uruhare mu kuba atuye muri icyo kibanza, yasobanuye ko bakiguze na nyirasenge wa Uwonkunda Mukaperezida, ariko bakaba nta nyandiko bagiranye.

Nyuma yo kuvuga ibi umugabo we Nyakana Mohammed wari muri iyo nama, yagize ati “Nk’umugabo wa Louise ni jyewe wakunze kujya muri iki kibazo cyane. Isambu ndegwa maze kuburana imanza zayo inshuro zigera kuri enye, n’ubu ntabwo nemera ko ari iya Josiane, ndetse bivugwa ko atigeze acika ku icumu.”

Nyuma yo kuvuga iri jambo Uwonkunda Josiane yaguye hasi ata ubwenge, ahagana saa yine n’iminota 38 z’ijoro (10:38 pm) ni bwo imbangukiragutabara yaje ijyana uyu mwana ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nyakana Mohammed kuri telefoni, twamubajije icyo agenderaho yemeza ko umwana atacitse ku icumu n’aho ibyo bihurira no kumwambura ikibanza ababyeyi be bamusigiye, adutangariza ko na we ari abantu babimubwira.

Tumubajije niba kuba atararokotse Jenoside bishobora gutuma yamburwa ibye, ati “Oya. Ariko ubutaka mfite ni ubwanjye naguze na nyirasenge wa Josiane, nubwo nta masezerano twagiranye yanditse ariko na we arabyemera ko twabuguze.”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gasabo Antoine Harerimana mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuba Uwonkunda Josiane yataye ubwenge mu nama yari ije gukemura ikibazo cye, byatewe n’agahinda yatewe n’ijambo Nyakana yavuze. Agira ati “Nka Ibuka, amagambo ya Nyakana yadutunguye cyane kandi yatubabaje. Niba umwana ataracitse ku icumu, hari abashinzwe kumenya ko yaricitseho cyangwa ataricitseho. Gucika ku icumu no kutaricikaho ntaho bihurira no kunyaga umuntu utwe.”

Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cyo kugaruza imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba haragiye hashyirwaho amatsinda y’inzobere akurikirana iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages