00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Babiri barashinjwa kunyereza inyongeramusaruro

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 27 July 2012 saa 12:17
Yasuwe :

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho kunyereza inyongeramusaruro zigenewe gufasha abahinzi.
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko umwe muri aba bakekwaho kunyereza izi nyongeramusaruro ari uwitwa Théogène Ndagiriyemungu w’imyaka 31, akaba yari ashinzwe ibijyanye n’ubuhinzi ndetse na J Pierre Sebahire w’imyaka 32 warindaga ububiko bw’izi nyongeramusaruro.
Bafatanshwe bafite umufuka w’inyogeramusaruro (NPK) na litiro kuri 2 z’umuti wica (…)

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho kunyereza inyongeramusaruro zigenewe gufasha abahinzi.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko umwe muri aba bakekwaho kunyereza izi nyongeramusaruro ari uwitwa Théogène Ndagiriyemungu w’imyaka 31, akaba yari ashinzwe ibijyanye n’ubuhinzi ndetse na J Pierre Sebahire w’imyaka 32 warindaga ububiko bw’izi nyongeramusaruro.

Bafatanshwe bafite umufuka w’inyogeramusaruro (NPK) na litiro kuri 2 z’umuti wica udukoko mu myaka uzwi ku izina rya Pesticide. Aba bagabo bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nduba.

Umuvugizi wa polisi Spt Theos Badege, yavuze ko ibyaha byose byahagurukiwe ndetse aburira abantu bose banyereza imitungo bakayikoresha mu nyungu zabo bwite ko bazajya bakurikiranwa.

Badege Yagize ati” Inyongeramusaruro ni izo gufasha abahinzi bo mu gihugu kongera umusaruro no guhindura uburyo bwabo bw’imibereho, ntabwo ari iz’inyungu bwite.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages