00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Barasabwa kwicungira umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 15 December 2012 saa 03:41
Yasuwe :

Abaturage batuye imirenge ya Kimihurura, Kacyiru, Kimironko na Remera, basabwe kwicungira umutekano mu nama yahuje abashinzwe umutekano muri iyi mirenge, inzego zishinzwe umutekano ( Polisi), n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.
Inama yari yahuje abashinzwe umutekano mu midugudu, abakuru b’utugari n’abakuru b’iyi mirenge uko ari ine.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yasabye abashinzwe umutekano gukangurira abaturage kwicungira umutekano agira ati “Kuba duhuriye hano ni ukugira (…)

Abaturage batuye imirenge ya Kimihurura, Kacyiru, Kimironko na Remera, basabwe kwicungira umutekano mu nama yahuje abashinzwe umutekano muri iyi mirenge, inzego zishinzwe umutekano ( Polisi), n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.

Inama yari yahuje abashinzwe umutekano mu midugudu, abakuru b’utugari n’abakuru b’iyi mirenge uko ari ine.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yasabye abashinzwe umutekano gukangurira abaturage kwicungira umutekano agira ati “Kuba duhuriye hano ni ukugira ngo twibukiranye uburyo twakomeza kubungabunga umutekano wacu, turebere hamwe aho bitagenda neza dufate n’ingamba z’uko ahari ibibazo byakemuka ubundi twinjire mu wundi mwaka neza.”

Ndizeye yakomeje avuga ko mu minsi yo gusoza umwaka ari bwo usanga havuka ibikorwa by’urugomo, ati “Aka ni akanya ko kugira ngo dukumire aho urugomo rushobora guturuka hose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Sp Theos Badege wari muri iyi nama yasabye abashinzwe umutekano muri iyi mirenge kumenyana hagati yabo, ati “Buri wese akwiye kumenya umuturanyi we akamenya niba yaramutse amahoro bityo n’uzica umutekano akazamenyekana ku buryo bworoshye.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje asaba abashinzwe umutekano bari bitabiriye iyi nama gukomeza kwamagana abantu bafite umuco mubi wo gukwirakwiza ibihuha mu baturage, ndetse n’abigira abasazi. Ati “Umuntu uzajya yigira umusazi mujye mumwerekana ajyanwe kwa muganga hakiri kare.”

Mu minsi isoza umwaka hakunda kugaragara ibikorwa by’urugomo bituruka ahanini ku kwishima cyane bikaza kurenga urugero, abantu bamwe bakabikomerekeramo cyangwa bagahura n’izindi ngorane zikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages