00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Baributswa ko kubaka no gusana inzu ari uburenganzira bw’abaturage

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 21 June 2012 saa 09:18
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko hari abaturage bamwe bakitotombera ko babuzwa kubaka no gusana amazu yabo mu turere tumwe na tumwe dutandukanye, kandi gusana inzu ari uburenganzira bwa buri wese, nkuko yabivuze ubwo yasuraga Akarere ka Gasabo ku wa 19 Kamena 2012.
Uyu muyobozi, Nizeyimana Alphonse ubwo yasuraga aka Karere yari agamije kumenya uko abaturage bahabwa serivisi baba bifuza ku buyobozi, cyane kubijyanye n’ibyemezo byo (…)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko hari abaturage bamwe bakitotombera ko babuzwa kubaka no gusana amazu yabo mu turere tumwe na tumwe dutandukanye, kandi gusana inzu ari uburenganzira bwa buri wese, nkuko yabivuze ubwo yasuraga Akarere ka Gasabo ku wa 19 Kamena 2012.

Uyu muyobozi, Nizeyimana Alphonse ubwo yasuraga aka Karere yari agamije kumenya uko abaturage bahabwa serivisi baba bifuza ku buyobozi, cyane kubijyanye n’ibyemezo byo kubaka, imicungire y’ubutaka, n’ibikorwa remezo, akaba rero yavuze ko kubaka no gusana inzu ari uburenganzira bwa buri wese ubyifuza. Yagize ati: ”Nkuko ishati icika umuntu akayisanisha ni ko n’inzu nayo igomba gusanwa”. Gusa ariko yongera ho ati:”Gutanga ibyangombwa bisaba kubahiriza amategeko y’imiturire, igishushanyo mbonera, ibidukikije n’inkengero z’imihanda ntizononekare”.

Habimana Jean Pierre ushinzwe amazi n’umuriro muri “One stop center” ya Gasabo avuga ko iyi gahunda yatumye serivisi baha abaturage zihuta, ati: ”Umuntu iyo aje atugana adusanga aha twese uko turi 30, ushinzwe ibyemezo byo kubaka agakora icyo asabwa, hagakurikiraho ushinzwe umuriro muri EWASA…, mu kanya gato umuturage aba yitahiye”.

Yongeraho ko umuntu ushinzwe imiturire iyo agiye kureba inzu zigomba gusanwa cyangwa kuvugururwa, Akarere kamutwara mu modoka yako akaza inzu zose azigenzuye, kandi azisuzuma hari n’abaturage kuburyo nta ruswa ibaho nka kera.

Ati:”Kera habagaho ruswa kuko umukozi yabaga yagiye mu modoka y’umuturage, kandi byaratindaga ariko ubu turabona “one stop cente”r ituma dukora neza”.
Biteganijwe ko buri Karere kagira “one stop center”, n’igishushanyo mbonera cy’imiturire, ubu rero Akarere ka Gasabo kakavuga ko kari hafi yo kugishyira ahagaragara. Ubusanzwe icyemezo cyo kubaka( autorisation de batir) hari aho kiba kitemewe gutangwa cyane iyo hatarashyirwaho igishushanyo k’imiturire kuko hari ubwo nyuma umuntu yasabwa gusenya ibikorwa bimugonze.

Twabibutsa ko Umujyi wa Kigali wari usanzwe ufite “one stop center”, izakorana n’izi z’uturere kuko yo izajya itanga ibyemezo by’inyubako z’amagorofa arenga 2, n’iby’ubutaka bunini cyane, naho izindi zose zirihasi zigomba kujyanwa mu turere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages