Abagabo batatu bo mu mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora ikinyobwa kitemewe n’amategeko cya kanyanga.
Abagabo bafashwe bakora kanyanga ni uwitwa Elias Sibomana, Pascal Nkundwanabake na Alain Hakizimana bo mu Kagali ka Rudashya mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza, abatawe muri yombi basaba imbababazi ariko bakavuga ko ari uwitwa Ildephonse Mbarushimana wabashoye muri icyo gikorwa cyo gukora kanyanga. Mbarushimana we yahise atoroka inzego z’umutekano akimara kumva ko bagenzi be bacakiwe. Ubu Polisi ikomeje gushaka aho yaba aherereye.
Polisi y’Igihugu irakangurira abaturage gukomeza kugira ubufatanye mu guhanahana amakuru, kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibyaha bifitanye isano na byo.
Polisi ikomeza ivuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kumenyesha abaturage bayobora ububi bwo kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo bakitabira imirimo ibyara inyungu yabateza imbere.
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu (3) n’itanu(5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri Miliyoni eshanu(5) nk’uko ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO