Akarere ka Gasabo katanze itegeko ku baturage basigaye batuye mu kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, ko bagomba kuba bimutse bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2013 bagatanga ubutaka bwaguzwe n’umushoramari. Abasabwe kwimuka ariko bavuga ko nta bwumvikane bwabaye hagati y’uwimura n’uwimurwa ahubwo ngo bagenewe amafaranga bavuga ko ntaho ahuriye n’imitungo yabo.
Aba baturage bavuga ko ibyo bakorerwa n’Akarere ka Gasabo kohereza amabaruwa abasaba kuva mu nzu zabo batarigeze bavugana n’umushoramari ngo abahe ingurane ari akarengane.
Abaturage twaganiriye batuye muri aka kagari bavuga ko iki kibazo cyatangiye ahagana mu mwaka wa 2007, aho Akarere ka Gasabo koherezaga abantu baza kubarura umutungo wa buri muntu. Bavuga ko iri barura batari kuryanga kuko riba rigamije kugira ngo habeho igenamigambi rihamye. Nyuma abari babaruye imitungo y’abaturage bashyize ahagaragara ibyo babaruye n’agaciro kabyo mu mafaranga bimanikwa ku kagari.
Muri Nzeri 2011 ni bwo abaturage batuye aka kagari babonye ibaruwa ya mbere ibabwira ko batanga nimero zabo za konti ku karere bagashyirirwaho amafaranga y’imitungo yabo, utayitanze agatakaza uburenganzira ku butaka bwe ku wa 30 Nzeri 2011.
Ibi byatumye habaho inama n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ngo abaturage babaze ibibazo bafite ndetse banarenganurwe. Muri iyo nama abaturage bagaragaje ko basabwa gutanga nimero za Konti bagashyirirwaho amafaranga nyamara nta muntu n’umwe wigeze avugana na bo ku mafaranga y’imitungo yabo.
Inama yarangiye hafashwe umwanzuro ko iyo baruwa iteshejwe agaciro. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatanze inama ko abantu bakwicara bakaganira ikibazo ku kindi bakumvikana, kuko umutungo w’umuntu ari gatozi nk’uko abaturage batuye aka gace babibwiye IGIHE ariko ibi bngo ntibyakozwe.
Rutagarama Jean Paul utuye i Gacuriro na we washyikirijwe ibaruwa imuvana mu nzu ye bitarenze ku wa 28 Gashyantare 2013, yadutangarije ko aya mabaruwa yose na we yayibonye. Avuga ko yaherukaga kumva ikibazo cyo kubimura mu kwezi kwa Nzeri 2011, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba avuga ko habaho kwicara bakaganira hagati y’abaturage n’ubuyobozi ariko bikaba bitarigeze bikorwa.
Rutagarama akomeza avuga ko yongeye guhabwa ibaruwa imubwira ko agomba kuva mu nzu agatanga ubutaka bw’abandi ku wa gatanu Gashyantare 2013. Ati “Jyewe nabonye iyi baruwa iturutse mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo ndicara mbura icyo gukora. Nta kintu umuntu yakwishingikiriza abangamira gahunda za Leta zigamije iterambere. Turi Abanyarwanda bakunda igihugu ariko nanone umuntu afite uburenganzira busesuye mu gihugu ku mutungo we. Birababaje kugira ngo Akarere ka Gasabo gafite abayobozi ari bo bakagombye kuduha icyerekezo bifate bakubwire ko ujya gufata amafaranga ari kuri konti y’akarere y’umutungo wawe nta muntu wabwiye ko ushaka kugurisha! Nta muntu mwavuganye! Nta waje ngo mubare mwumvikane ku gaciro k’umutungo wawe! Iki ni ikintu kibabaje!”
Rutagarama yakomeje avuga ko iyo ugiye kugurisha n’umuntu ikintu mwicara mukaganira mukumvikana, ibyo iyo byanze icyo gihe ni bwo haza umuhuza. Ati “Icyo gihe ni bwo Gasabo yari kuza twananiwe kumvikana n’umushoramari.”
Usibye kuba aba baturage batarigeze bumvikana n’umushoramari, nta n’ubwo ngo bigeze bishimira uko babariwe. Nk’uko Rutagarama yabitangarije IGIHE, ngo metero kare imwe y’ubutaka ibarirwa amafaranga 1025 mu gihe muri kariya gace iri ku mafaranga 25,000 y’u Rwanda.
Pasitori Karagire Canisius na we wahawe ibaruwa imusaba kuva mu nzu, avuga ko abantu bazaga kubara nta gikoresho na kimwe babaga bafite. Avuga ko ibyo bakorerwa byose biri ku mutwe w’Akarere ka Gasabo ari bo bakagombye guhagararira abaturage, nyamara ngo bakaba ari bo bakomeje kubajujubya bagurisha imitungo yabo batabizi. Ati “Akarere ka Gasabo karatugurishije tutabizi ugendeye ku mabaruwa duhabwa.”
Kutishimira uko babariwe bombi babihurijeho. Rutagarama ati “Niyo ugiye kugura ihene mu isoko urabanza ukayikanda. Nta muntu waza ngo arebe inzu cyangwa isambu maze avuge ubuso bwayo adafite igipimo.”
Ubu aba baturage bategereje ko amategeko ari yo azabarenganura kubera ko u Rwanda rufite amategeko rugenderaho, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko uburyo bwose bwakoreshejwe kugira ngo ibyifuzo by’abaturage byubahirizwe nk’uko Munara Jean Claude yabitangarije IGIHE.
Mu kiganiro twagiranye na Munara Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere; yagize ati “Iki kibazo turakizi ariko kiradukomereye.”
Munara yakomeje avuga ko ubu bamaze kwimura abaturage bagera kuri 98% mu gace ka Gacuriro, abatarimuka bakaba batarishimiye amafaranga bahawe. Yakomeje avuga ko bamaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 180, ku bwabo bakaba babona ko aba bantu bagomba kwimurwa kuko ibiteganywa n’amategeko byose byubahirijwe.
Munara twamubajije niba nk’akarere gashinzwe kureberera umuturage impamvu ari bo bagiye kuvugana n’umushoramari aho kugira ngo bahuze umuturage n’umushoramari ushaka kugura bumvikane ubwabo, Munara ati “Ibi twakoze ni itegeko ribiteganya.” Yongeyeho ko abaturage badashobora kuvugana n’umushoramari, ahubwo agomba kuvugana n’akarere kuko ari ko gashinzwe kwimura abaturage.
Ku kibazo cya nyir’ubutaka hagati y’umuturage n’akarere, Munara agira ati “Ubutaka ni ubw’umuturage, akarere na ko kakaba gashinzwe kumureberera.”
Kuri iki kibazo cy’abaturage b’i Gacuriro batishimiye uburyo babaruriwe imitungo, Nzeyimana Alphonse, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere yadutangarije ko icyo kibazo bakizi, kandi ko aho hari hatuwe n’abaturage barenga ibihumbi bitatu abasigaye bakaba batagera kuri mirongo itanu.
Akomeza avuga ko abasigaye bashobora kuba bafitanye ikibazo n’akarere kuko ari ko kaguze ubutaka. Agira ati “Abo bantu niba batarishimiye igiciro akarere kababariyeho bakagombye kuba barakoze igenagaciro mvuguruza (Contre expertise) bitarenze iminsi cumi n’itanu, ibyo babonye bakabishyikiriza ibiro bishinzwe ubutaka byakwanga bakabishyikiriza ibiro bishinzwe ubutaka mu Mujyi wa Kigali bagafashwa gukurikirana ikibazo. Ibi byose iyo binaniranye hitabazwa inkiko.”
Nizeyimana atanga inama ko hagombye kuba ubwumvikane ntibigere aho umuturage ajyana Leta mu nkiko.
Ku birebana n’uko abo baturage bagombaga gukora “Contre Expertise” kuko batishimiye uburyo babariwe, abo twaganiriye badutangarije ko bashatse impuguke zikababarurira imitungo babigeza imbere y’akarere kakabatera utwatsi kavuga ko kagomba kugendera ku byo kabaze. Kugeza n’ubu bavuga ko birukanwa nta gisubizo barahabwa.
Abo twaganiriye ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko amafaranga akarere kabaha basanga ari make cyane, kuko ngo bakoze “Contre Expertise” bagasanga bahabwa angana na 1/3 cy’ayo bakagombye kwishyurwa. Basanga amafaranga bahabwa adakwiranye n’imitungo yabo, kandi nta n’ahandi bashobora kubona ubutaka mu mujyi wa Kigali ku giciro akarere gatanga.
Abimurwa n’abahagarikiwe imishinga bari bafite ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko kugeza kuri “Titre de propriété”, ariko kugeza bandikirwa amabaruwa abasaba kuva mu mitungo ibyo bakoraga bihita biteshwa agaciro. Ibi byatumye bamwe bahitamo kwitabaza inkiko, kuko ngo akarere kanze ko bumvikana.
Itegeko n° 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo ya gatandatu rigira riti “Ibikorwa bigamije inyungu z’abantu ku giti cyabo ku buryo bw’umwihariko ntibishobora na rimwe kwitwa ko bigamije inyungu rusange.
Iyo bibaye ngombwa nyir’ibyo bikorwa abanza kubyumvikanaho n’ushobora kwimurwa akamuha ikiguzi bumvikanyeho bashingiye ku mategeko abigenga, kandi bikorewe imbere y’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Iyo bigaragaye ko iyo mirimo y’abantu ku giti cyabo ifitiye inyungu abantu benshi n’Igihugu muri rusange, iyo mirimo ifatwa nk’iy’inyungu rusange ariko ba nyir’iyo mirimo ni bo bishyura amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.”
Ingingo ya 19 igira iti “Uwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe muri Komisiyo y’ubutaka yo ku rwego rwisumbuye mu minsi mirongo itatu (30) nyuma y’ifatwa ry’icyemezo. Binaniranye hiyambazwa urukiko rubifitiye ububasha.”
Ingingo ya 22 igira iti “Bitabangamiye andi mategeko, agaciro k’ubutaka n’agaciro k’ibikorwa byakorewe ku butaka bwimurwaho abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bibarwa hitawe ku ngano, imiterere yabyo n’aho biherereye kandi hashingiwe ku biciro biri ku isoko.”
Naho iya 23 yo igira iti “Ku bwumvikane bw’uwimura n’uwimurwa, indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga, ubundi butaka, inyubako cyangwa ibindi bikorwa bihwanye n’indishyi ikwiye yabaruwe mu mafaranga. Iyo indishyi ikwiye yabaruwe mu mafaranga isumbije agaciro ubutaka bundi uwimurwa ahawe, amafaranga asagukaho ahabwa uwimurwa. Kugira ngo iyimurwa ryemerwe indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.”



















TANGA IGITEKEREZO